00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murebwayire Irene wahataniye ikamba rya Miss Rwanda, agiye gusohora filime ye bwite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kanama 2021 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Murebwayire Irene wari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, yinjiye muri sinema aho yitegura gusohora filime ye bwite ‘Kanyana’.

Uyu mukobwa wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yabwiye IGIHE ko iyi filime ari iye bwite yakoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwuga yakuze akunda.

Iterambere rya sinema mu Rwanda no kwitegereza uko izindi filime zikunzwe zitegurwa, biri mu byatumye Murebwayire yinjira muri uyu mwuga.

Ati “Nitegereje ukuntu filime zo mu Rwanda zikomeje gutera imbere, numva nanjye hari itafari nashyiraho uru ruganda rugakomeza gutera imbere.”

Kanyana, ni filime igaruka ku buzima bwa buri munsi abantu benshi banyuramo, by’umwihariko abana b’abakobwa.

Avuga kuri iyi filime n’inkuru ishingiyeho, yagize ati “Ni filime ishingiye ku nkuru y’umwana w’umukobwa uba waravuye mu cyaro akajya gushakisha ubushobozi mu mujyi aho yahuriye n’ihohoterwa.”

Murebwayire yavuze ko iyi filime yakwigisha buri wese ariko by’umwihariko abana b’abakobwa bakamenya uko bakwitwara mu bibazo bahura na byo buri munsi.

Ni filime yiganjemo abakinnyi bashya mu ruganda rwa sinema, ibintu Murebwayire avuga ko yifuje kugaragaza izindi mpano mu ruganda rwa sinema nyarwanda.

Iyi filime izajya itambuka kuri shene ya Youtube yanayitiriwe, ikaba izatangira kujya hanze mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, kugeza ubu hakaba hamaze gusohoka agace gato kayo gafatwa nk’integuza.

Murebwayire ubusanzwe wiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza ya Kigali, akurikirana amasomo y’icungamutungo akaba azwi cyane no mu ruganda rw’abamurika imideli mu Rwanda.

Ni umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019, icyakora ntiyabasha kuryegukana nubwo yageze mu cyiciro cya nyuma.

Iyi filime y'uruhererekane ya Murebwayire izasohoka bitarenze icyumweru kimwe
Murebwayire Irene wamenyekanye cyane muri Miss Rwanda mu 2019, agiye gusohora filime ye bwite
Uyu mukobwa asanzwe yararyubatse mu kumurika imideli
Murebwayire wiyamamarije guhagararira Intara y'Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ntiyabashije kugira ikamba yegukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .