Munyakazi, umukirigitananga wubakira ku buhanga bwa Sebatunzi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Deo Munyakazi, umuhanzi akaba n’umukirigitananga umaze kumenyekana cyane mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, arashaka kubaka amateka mu gucuranga inanga nka kimwe mu bikoresho by’umuziki gakondo bikungahaye ku majwi y’umwimerere.

Uyu musore iyo yivuga agira ati "Ndi mwene Habihirwe wa Mukorukarabe wa Kidende cya Mutarataza wa Zirimwabagabo wa Kagirimpa ka Mpanga,"

Ni umwe mu bakirigitananga b’abahanga mu cyiciro cy’abakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto. Yacuranze mu bitaramo bikomeye akishimirwa na benshi, ni umwe mu bigishijwe n’umusaza Mushabizi wamenyekanye mu nanga yitwa “Zaninka”.

Mu kiganiro Munyakazi Déo yagiranye na IGIHE yasobanuye birambuye icyatumye nk’umuhanzi yibanda ku nanga avuga ko hari ubuhanga akomeje kwiyungura kuri icyo gicurangisho bushobora kumufasha kubona uburyo bwinshi cyacurangwamo ndetse n’intumbero yo kugeza umwimerere wayo mu bihugu byinshi bituye Isi ikamenyekana nk’umwihariko w’u Rwanda.

Uyu musore umaze kuba umwe mu bacuranzi bitabira amaserukiramuco akomeye hanze y’igihugu n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda, avuga ko nyuma y’igihe kinini acuranga inanga zahimbwe n’abandi kuri ubu yatangiye gukora ibihangano bye bwite yitezeho kuzamufasha kugera ku nzozi afite zo kumenyekanisha icyo gicurangisho ku Isi.

Yagize ati "Mbere nasaga n’uhuze cyane mu masomo n’ibindi, nakora indirimbo ngakora iza gitari n’ibindi bikoresho, ariko nyuma yo gufata umwanya uhagije ku nanga nkayisesengura neza, naje kubona ko iruta biriya byose bindi umuntu yatekereza. Ubu natangiye gukora ibihangano bigizwe n’inanga cyane cyane kuko ari igikoresho gifite umwimerere ku buryo n’umuntu wese uyumvishe ahita yumva ko ikomoka mu Rwanda. Ifite umwihariko."

Munyakazi avuga ko nubwo atari benshi mu rubyiruko bakunze kugaragaza ko bashishikajwe bidasanzwe n’iby’abakurambere mu muziki gakondo, we yakurikiranye byimbitse umurage basize ndetse akitoza na bimwe mu bicangisho bakoreshaga nk’icyembe n’ibindi ariko by’umwihariko akitoza gukirigita inanga, igikoresho afata nk’igikungahaye ku majwi y’umwimerere utasanga ahandi ku Isi.

Uko yatoranyije inanga mu bindi bicurangisho

Munyakazi w’imyaka 24 y’amavuko asobanura ko yabyirutse yiyumvamo ubuhanzi n’inganzo imukirigita imusunikira ku gukora umuziki, gusa ntahite amenya izingiro ryabo icyo gihe. Yakoze ibihangano bitandukanye yifashishije ibicurangisho bya kizungu, gusa ngo mu maserukiramuco atandukanye amaze kwitabira asanga bose batangarira umwimerere w’inanga.

Yagize ati "Nahisemo gukoresha inanga kuko inanga ni u Rwanda. Ni kimwe mu biranga umuziki gakondo wacu. Ibindi bikoresho nka gitari biri ahantu hose. Ariko nk’ahantu nagiye nsohokera nko mu Burayi, muri Kenya, muri Uganda, no mu maserukiramuco atandukanye nagiye nsanga inanga ari iyacu, kandi barayikunda cyane. Ni igikoresho cyiyubashye kandi gifite umwimerere."

Munyakazi wivuga agira ati "Ndi mwene Habihirwe wa Mukorukarabe wa Kidende cya Mutarataza wa Zirimwabagabo wa Kagirimpa ka Mpanga", amaze guhuza imikorere n’abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze barimo Kasiva Mutua (Kenya), Manou Gallo (Cote d’Ivoire), Ali Boulo Santo Cissoko (Senegal), Joel Sebunjo(Uganda), Muqi Li (London) n’abandi.

Ubwo Joss Stone wo mu Bwongereza aheruka i Kigali yahisemo Munyakazi aba umunyarwanda rukumbi basubiranyemo indirimbo mu cyiciro cy’abo agenda akorana na bo mu bihugu yaririmbyemo.

Munyakazi ushaka kugeza inanga ku rundi rwego afatira urugero kuri Sebatunzi

Iyo uganira n’uyu muhanzi, akomeza kugaruka ku buhanga bwa Sebatunzi akavuga ko ari umwe mu bakirigitananga bakanyujijeho mu Rwanda rwo hambere yiyumvamo ndetse akemeza ko hari byinshi yamwigiyeho bituma abasha kunoza ibyo akora.

Munyakazi yagize ati "Icyitegererezo mu byo nkora ni Sebatunzi, afite umurya mwiza, iyo uwumvise wumva uyunguruye akenshi uba wumva urimo kwihuta ukuntu, urimo n’ibintu bisa n’ibitego... Sinzi uko nabisobanura ariko ni umurya mwiza uryoheye amatwi. Yaracurangaga ukaba wakeka ko ari abantu babiri, yari afite umuvuduko akagira n’uburyohe yihariye."

Yongeyeho ati "Ikintu mwigiraho, njya nkunda kumva indirimbo ze, afite ukuntu ahuza umurya n’ibyo arimo kuririmba, ku buryo umuntu wumvise inanga ukuntu ivuga ahita yumva n’indirimbo iyo ari yo. Ni ubuhanga bukomeye gucuranga ibintu urimo kuririmba bigahita bijyana. Ni umwihariko afite ndetse n’uwo murya uyunguruye urimo ibitego byinshi ku buryo ukurikiye neza wumva ari ibintu biryoheye amatwi."

Sebatunzi uyu muhanzi afatiraho urugero mu gucuranga inanga, yari uwo mu Buhoma, icyari Komine Nyakinama. Yari aftie ubuhanga bukomeye mu kumenya kubara inkuru acuranga, akamenya no kugarura ibyabaye kera, yacuranze inanga zizwi cyane mu mateka nk’iya Rukara rwa Bishingwe, iyitwa Abanongera n’izindi.

Munyakazi avuga ko abahanzi bagenzi be muri iki gihe baramutse bafatiye urugero ku babanjirije mu buhanga bw’imicurangire, umuziki w’u Rwanda ushobora kugera ku ntera buri wese yishimira ndetse amarembo ku rwego mpuzamahanga agafunguka.

Ati "Abahanzi bacu, bagerageze bashyire mu muziki akantu k’umwihariko wacu, niyo kaba gato kuko ni byo bizatuma umuziki wacu ugera kure. Nitujya gutira ibya hariya na hariya, tukaza tukabivanga, umuntu w’ahandi ntabwo azasobanukirwa ahantu icyo gihangano kivuye, ariko nidushyiramo gakondo buri wese azahita yumva ahantu igihangano kivuye ahite yumva ko kizanagera kure.

Uyu musore yatangiye gushyira imbaraga mu gukora ibihangano bye bwite byumvikanamo uko yicurangira. Yakoze indirimbo ye ya gatatu yise "Isoko Dusangiye" yumvikanamo inanga ye ndetse na saxophone yashyizwemo n’Umwongereza witwa Scott Woods ubizobereyemo.

Avuga ko iyi ndirimbo yibanda muri make ku buryo abanyarwanda bakwiye kwimakaza umuco, bagasangira byose nk’uko kera byahozeho umuco gakondo ari isoko isangiwe na bose.

Nyuma y’iyo ndirimbo Munyakazi ngo arangamiye kurushaho gushaka uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha inanga, akora n’ibihangano byumvikanamo uburyo bushya bwabyara amajwi y’umwimerere adafitwe n’ibindi bihugu ku Isi.

Indirimbo 'Isoko Dusangiye' ya Munyakazi yatangiye gucurangwa ku Ijwi rya Amerika
Munyakazi afite ubuhanga mu gukirigita inanga
Munyakazi avuga ko afite intumbero yo kumenyekanisha inanga ku Isi
Munyakazi yanacuranganye n'umubiligi Jef Neve ufite ubuhanga budasanzwe kuri piano
Munyakazi yigishijwe na Mushabizi wacuranze 'Zaninka'
Yacuranganye n'icyamamare Joss Stone ubwo aheruka i Kigali

Munyakazi yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise ’Isoko Dusangiye’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza