00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munezero uzwi nka Bijoux muri Bamenya yariye indimi abajijwe iby’urukundo rwe na Lionel Sentore (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Kanama 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Filime ya Bamenya yariye indimi ubwo yari abajijwe ku makuru avugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye ku Mugabane w’u Burayi.

Imwe mu nkuru ziri kugarukwaho mu myidagaduro y’u Rwanda irimo n’igusha ku rukundo rushobora kuba ruri hagati ya Bijoux na Lionel.

Aba bombi ariko bakomeje kuryumaho ndetse ntibarerura ku karubanda ngo bashimangire ko uwo mubano uhari koko.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, ubwo Bijoux yari abajijwe ku rukundo rwe na Lionel Sentore, yigengesereye ku kwemeza cyangwa guhakana aya makuru.

Yavuze ko akunda Lionel ariko yirinda guhamya ko ari urukundo rw’abasore n’inkumi ruganisha ku kubana.

Bijoux yagize ati “Ni byo ndamukunda, ariko ibyo kuba dukundana by’abasore n’inkumi byo byaba ari izindi nkuru. Gusa ntabwo turi abanzi.”

Uyu mukinnyi wa filime yirinze kugira icyo avuga cyatuma ko hari uwahamya ko yaba akundana byimbitse na Lionel Sentore.

Mu minsi ishize, ku wa 10 Kanama 2021, ni bwo Bijoux yatunguranye avuga amagambo agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Lionel Sentore.

Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”

Abajijwe kuri aya magambo yuzuyemo imitoma aherutse kwandika ashimagiza urukundo akunda uyu musore, Bijoux yavuze ko nta yindi mpamvu yatumye ayakoresha.

Bijoux ari kuvugwa mu rukundo na Lionel nyuma y’uko aheruka gusubiza impeta umusore bari biyemeje kurushingana ndetse ahamya ko hari undi yafunguriye umutima we.

Muri Kanama 2020 ni bwo Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana.

Nyuma y’uko ibyo kubana byanze, Bijoux yatangaje ko yamusubije impeta kuko hari ibyo basanze bitakunda.

Lionel Sentore yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Bijoux, mu gihe uyu musore uririmba umuziki gakondo yari aherutse na we kwambika impeta inkumi yitwa Mahoro Anesie.

Amakuru ahari avuga ko uyu musore yatandukanye n’uyu mukobwa wamusubije impeta yari yaramwambitse.

Mahoro wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014.

Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi we mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa.

Bijoux na Sentore Lionel bamaze igihe babica nka 'couple' iri mu zigezweho mu Mujyi wa Kigali
Urukundo rwabo nubwo batararuhamya ni rumwe mu zimaze iminsi zivugwa cyane mu makuru y'imyidagaduro
Munezero uzwi nka Bijoux yabajijwe ku mubano we na Sentore Lionel aryumaho
Munezero Aline avuga ko yahisemo gusubiza impeta umusore wayimwambitse kuko yabonaga hari ibitari guhura
Sentore Lionel aherutse gusubizwa impeta n'inkumi yari yasabye ko bazabana bakabyemeranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .