00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ‘Bamenya’ ari mu rukundo n’umuhanzi Lionel Sentore

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kanama 2021 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi make yambitswe impeta akaza gutangaza ko yaje kuyisubiza, Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri sinema nyarwanda, yongeye gushimangira ko ari gukundana n’umuhanzi Lionel Sentore na we wari wambitse impeta indi nkumi mu ntangiriro za 2020.

Muri Kanama 2020 nibwo Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana.

Nyuma y’uko ibyo kubana batabashije kubikomeza, Bijoux yatangaje ko yasubije impeta umusore wari wayimwambitse kuko hari ibyo basanze bitakunda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bijoux amaze iminsi agaragaza ko ari mu rukundo n’umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye i Burayi.

Atangira gushyira uyu musore ku mbuga nkoranyambaga, Munezero yagize ati “Ni rutikanga igikomye ntatinya itabaro!” amagambo yakurikije udutima tugaragaza amarangamutima y’abakundana.

Inshuro nyinshi uyu mukobwa akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu musore.

Kuri uyu wa 10 Kanama 2021, uyu mukobwa yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi.

Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”

Lionel Sentore atangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Bijoux, mu gihe uyu musore uririmba umuziki gakondo yari aherutse nawe kwambika impeta inkumi yitwa Mahoro Anesie.

Uyu mukobwa wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014.

Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa.

Inshuro nyinshi twabajije Bijoux ibijyanye n’urukundo rwe na Lionel Sentore, uyu mukobwa yakunze kuvuga ko nta bidasanzwe bibahuza ahubwo ari inshuti zisanzwe.

Bijoux amaze iminsi aca amarenga y'urukundo rwe na Lionel Sentore
Akari gasaziye ku mutima kasesekaye, Bijoux abwira Lionel Sentore ko amukunda
Lionel Sentore yari aherutse kwambika impeta inkumi bamenyanye mu 2017
Mahoro Anesie wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014
Bijoux yavuze ko yahisemo gusubiza impeta kuko yabonaga hari ibyo atari guhuza na Abijuru bityo ko atari kwishora mu rugo atazi neza ko bizaramba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .