00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukuru wa Jay Polly yahishuye uko yigeze gushwana na we bapfa indirimbo ‘Akanyarirajisho’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Uwera Jean Maurice mukuru wa Jay Polly uri mu gahinda gakomeye ko kubura umuvandimwe we, yahishuye uko yari azi impano itangaje y’uyu muraperi wageraga aho akora indirimbo bakanayipfa kandi ari abavandimwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uwera Jean Maurice yavuze ko hari umunsi umwe atumvikanye neza na Jay Polly ubwo yakoraga indirimbo ‘Akanyarirajisho’ kubera ko uyu muraperi yari yaririmbyemo amagambo yumvikanisha ko nta babyeyi n’abavandimwe afite.

Aha yagize ati “Akenshi ntabwo twakundaga kumvikana ku ndirimbo ze cyane ko iyo yakoze yose yayinyumvishaga mbere mwebwe mutarayumva, urugero hari nk’iyo yakoze numva yiyise imfubyi itagira se na nyina, n’abavandimwe. Namuhamagaye ndakaye ndamutuka cyane arankupa ndakara kurusha noneho.”

Uwera yavuze ko yo kutumvikana kuri telefone yahise ajya kureba Jay Polly aho ari asanga ari kwibyinira ya ndirimbo n’inshuti ze, amubwira ko indirimbo yamaze gusohoka ku ma radiyo atandukanye.

Icyakora uyu mukuru wa Jay Polly ahamya ko nubwo yatangiye atumvikana na murumuna we yatunguwe n’uburyo iyi ari imwe mu ndirimbo ze zakunzwe bikomeye.

Nubwo atavuze izina ry’iyi ndirimbo, buri wese wakurikiye amagambo yanditse akaba azi neza umuziki wa Jay Polly byamworohera guhita ahamya ko ari iyitwa ‘Akanyarirajisho’.

Akanyarirajisho ni imwe mu ndirimbo za Jay Polly zakunzwe ndetse zigira n’ibyo zigisha abakiri bato ku bijyanye n’imyitwarire yabo, cyane ko mu gihe yasohotse Isi yari ihanganye bikomeye no kurwanya ubwandu bwa SIDA.

Uwera Jean Maurice mukuru wa Jay Polly ari mu gahinda ko kubura murumuna we
Uwera yahishuye uko yigeze gushwana n’uyu muraperi bapfa indirimbo ‘Akanyarirajisho’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .