00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Kamena 2021 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane mu kwamamaza Imvaho nshya, mu Ikinamico no muri Filime Nyarwanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Kamena 2021, azize uburwayi.

Nyirimigambi Philbert umwe mu bana ba nyakwigendera yemereye IGIHE ko se yitabye Imana aguye mu Bitaro bya King Faisal aho yari arwariye.

Yagize ati “Muzehe yari arwaye, ejo yijyanye kwa muganga agiye kwivuza kuko yababaraga umugongo, uyu munsi ni bwo bagombaga kumunyuza mu cyuma birangira yitabye Imana mu ma saa Sita z’amanywa.”

Mukeshabatware yitabye Imana nyuma yaho umugore we Mukakarangwa Marie Hélène na we yatabarutse ku wa 30 Ugushyingo 2017.

Izina rya Mukeshabatware Dismas riri mu yamenyekanye cyane ku bw’ubuhanga bwihariye mu gukina ikinamico no kwamamaza mu Rwanda.

Yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n’abatari bake.

Mukeshabatware yavukiye muri Nyaruguru mu 1950 ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.

Akirangiza Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye Mukeshabatware yabaye umwarimu mu karere k’iwabo icyakora ntiyahamara igihe kuko mu 1970 yahise yinjira mu gisirikare.

Yigeze kubwira IGIHE ati “Nyuma y’uko Inyenzi ziteye muri Nshiri bahise batujyana mu gisirikare ku ngufu njya muri ESO (Ecole des Sous Officiers) kwiga, sinahatinze kuko namazemo amezi atatu nkora ikizamini cyo kwandika mu binyamakuru mba ndagitsinze mpita njya mu Bubiligi.”

Mukeshabatware avuga ko mu Bubiligi yahamaze umwaka umwe n’amezi atandatu. Ati “Mvuyeyo ndi mu batangije icapiro rya gisirikare.”

Mu icapiro rya gisirikare yahakoraga yarahawe ipeti rya Kaporali. Mukeshabatware avuga ko mu 1973 ari umwe mu bacapye amafoto y’uwari Perezida Habyarimana ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda.

Igisirikare Mukeshabatware yagikoreye imyaka umunani aza kukivamo agaye umushahara muto bahabwaga icyo gihe.

Yahawe akazi kenshi iwabo ariko kuko yari akeneye akaruhuko agenda akanga, icyakora abo biganye mu Bubiligi bakoraga mu icapiro rya ORINFOR mu 1979 basabye ubuyobozi ko bwamutumaho akaza kubafasha.

Yatangiye mu icapiro rya ORINFOR mu 1980. Uyu mugabo avuga ko yafashije mu iterambere ryaryo ku buryo ryari rimaze gukora.

Mu 1982 Mukeshabatware yinjiye mu itsinda ryakinaga amakinamico ya ORINFOR ryaje guhabwa izina ry’Indamutsa.

Mukeshabatware yitabye Imana azize Uburwayi
Mu 2017 ubwo IGIHE yari yasuye Mukeshabatware mu rugo iwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .