00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukangwije Rosine wabaye Miss Elegancy Rwanda 2018 yasezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Mukangwije Rosine wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018 yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Chris bamaze igihe kinini bari mu rukundo.

Uyu mukobwa yasezeranye kuri uyu wa Kane, tariki 7 Ukwakira 2021. Tariki 11 Nzeri 2021, ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta y’urukundo mu birori byabereye muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije ubwo yambikwaga impeta, yabwiye IGIHE ko we n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana.

Yirinze kugira byinshi amuvugaho, avuga ko ari ubuzima bwabo bwite. Chris bamwe mu nshuti ze bita Topher wambitse impeta uyu mukobwa asanzwe ari umushabitsi ucururiza mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije w’imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n’abayobozi b’irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamuregaga.

Icyakora yanze kuritanga ndetse n’ubu aracyarifite kuko ntawo kumusimbura uratorwa.

Uyu mukobwa kandi yitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe. Mu 2019 Mukangwije Rosine yari yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyezamu w’Ikipe wa AS Kigali, Ntwali Fiacre, ariko iby’urukundo rwabo ntawe uzi uko byarangiye.

Mukangwije n'umukunzi we basezeranye mu mategeko
Mukangwije n'umugabo we ubwo yamwambikaga impeta y'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .