00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukangwije Rosine wabaye Miss Elegancy Rwanda 2018 yambitswe impeta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Mukangwije Rosine wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018 yambitswe impeta y’urukundo n’umuhungu witwa Chris bamaze igihe kinini bari mu rukundo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021, muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije yabwiye IGIHE ko we n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana ndetse uru akaba ari urundi rugendo batangiye rushobora kubageza ku mushinga wo kubaka urugo.

Yirinze kugira byinshi amuvugaho avuga ko ari ubuzima bwabo bwite.

Bivugwa ko uyu Chris wambitse impeta uyu mukobwa asanzwe ari umushabitsi ucururiza mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije w’imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n’abayobozi b’irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamushinjaga.

Icyakora yanze kuritanga ndetse n’ubu aracyarifite kuko ntawo kumusimbura uratorwa. Uyu mukobwa kandi yitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe.

Mu 2019 Mukangwije Rosine yari yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyezamu w’Ikipe wa AS Kigali Ntwali Fiacre, ariko iby’urukundo rwabo ntawe uzi uko byarangiye.

Ibyishimo byari byose kuri aba bombi
Mukangwije n'umukunzi we batangiye urugendo rushya mu rukundo rwabo
Mukangwije n'umukunzi we bitegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .