Mukangwije n’abategura Miss & Mr Elegancy Rwanda mu biganiro bishobora kumusubiza ikamba

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Kamena 2019 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Mukangwije Rosine uherutse kwamburwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda mu 2018 yatangiye ibiganiro n’abari barimwatse bishobora no kurangira ababariwe.

Kuwa 21 Kamena ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss & Mr Elegancy Rwanda bwandakiye Mukangwije watowe mu mwaka ushize, bumumenyesha ko yambuwe ikamba ndetse ategetswe kurisubiza bitarenze tariki 23 Kemana.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yashinjwaga amakosa menshi arimo guta ishuri, gusebya abategura iri rushanwa, ubwibone n’ibindi byose hamwe bisaga 10.

Mukangwije yabwiye IGIHE ko atiteguye gutanga ikamba, kuko ibyo bamushinja byose ari ibinyoma, bishingiye ku marangamutima, kuko yari yabashyizeho igitutu abasaba amafaranga yo gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ati “ Twabishyuje amafaranga y’ibihembo n’imishinga twemerewe ntitubibone, kuko ahanini ari njye uri kubabwira ko umutima bafite utari mwiza […] Ntaryo nzabaha, nta mpamvu bampaye yo kuritanga, nibampa impamvu nzaritanga kuko n’ubundi nta kintu kinini rimariye. Icyo ntashaka nibareke kunsebya. Nta kosa na rimwe nakoze nk’uko babivuga.”

Igihe yari yahawe ngo abe yatanze ikamba cyararerenze, kandi Mukangwije aracyaribitse mu rugo iwabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wungirije wa Miss & Mr Elegancy Rwanda, Muhayimana Clarisse, yavuze ko nubwo ikamba batararibona, Mukangwije yifuje ko baganira ikibazo kigakemuka mu mahoro n’ubwo yirinze kuvuga icyavuye muri ibyo biganiro.

Ati “Igikurikira kizamenyekana vuba aha, cyane ko Nyampinga yoroheje ibibazo turi kuvugana, hari nubwo wasanga mu kiganiro n’abanyamakuru ari bwo azaritanga gusa sinabyemeza.”

Muri ibi biganiro bikomeje, Muhayimana yavuze ko bitanatungurana, birangiye Mukangwije ababariwe agakomeza kwambara ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018.

Ati “Iyo umuntu yemeye ikosa aranababarirwa, ubwo ibintu ni bibiri: guha ikamba igisonga cye cyangwa kubabarirwa.”

Mukangwije yabwiye IGIHE ko yamaze kuvugana n’abayobozi ba Miss & Mr Elegancy Rwanda kandi ko kugeza ubu nta kibazo bagifitanye.

Ati “ Twaravuganye, twarabikemuye. Ntabwo turabishyira hanze ariko twarabikemuye.”

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru hazaba ikiganiro n’abanyamakuru kizatangarizwamo imyanzuro yafashwe n’impande zombi.

Mukangwije aramutse yambuwe ikamba yasimburwa n’uwari wabaye igisonga cya mbere.

Irushanwa rya Miss & Mr Elegancy Rwanda ryatangiye mu 2016, risiba umwaka umwe ryongera kuba mu 2018.

Abategura Miss & Mr Elegancy Rwanda baganiriye na Mukangwije bari bambuye ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza