Ibi Mugabekazi yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE, ubwo yari abajijwe icyo abona iri rushanwa rizamumarira ndetse n’ibyo Abanyarwanda bamwitegaho aramutse yegukanye ikamba.
Mugabekazi yavuze ko kuba yakwegukana ikamba byamufasha gushyira mu ngiro umushinga we ndetse bikamubera n’urubuga rwo gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Yongeyeho ati “Nzabona amahirwe menshi ntari nagize mu buzima bwanjye, ibitekerezo byanjye bizaguka mu buryo bwinshi butandukanye.”
Uyu mukobwa avuga ko niyegukana ikamba rya Miss Rwanda, azagerageza gufasha abagore bakora ubucuruzi mu buryo butifashishije ikoranabuhanga kuriyoboka, bikagabanya imvune bagiraga.
Ati “Umushinga nateguye uzibanda cyane ku bakobwa n’abagore bakora ubucuruzi mu buryo butagezweho, nzabafasha kubikora mu buryo bugezweho bigabanye amasaha byongere umusaruro.”
Mugabekazi kandi yavuze ko azashyira imbaraga mu gukangurira abakiri bato kuvuga no kumenya Ikinyarwanda.
Ati “Kubera ukuntu nkunda umuco natekereje ku rurimi rw’Ikinyarwanda, numva nkwiye gushishikariza abakiri bato kwiga uru rurimi tugasigasira umuco wacu.”
Ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda, Mugabekazi yaragerageje kubihisha iwabo kugeza ubwo yinjiye muri 37 bahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali.
Mugabekazi Assouma w’imyaka 21, afite nimero 17, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya UTB muri ‘Hospitality Management’ akaba umukozi mu Kigo cya YEGO CABS.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!