Muchoma yasohoye amashusho y’indirimbo ashyira mu ziyoboye muri 2016

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 Nzeri 2016 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Nizeyimana Didier[Muchoma] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Mtoto’, ayiha amanota nk’imwe mu za mbere nziza z’umwaka wa 2016.

Muchoma atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Austin muri Texas ari naho akorera ubuhanzi bwe. Afite izindi ndirimbo zizwi zirimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” n’izindi.

Yabwiye IGIHE ko yahimbye indirimbo ‘Mtoto’ ashingiye ku byo yanyuzemo mu rukundo mu myaka itanu ishize, akavuga ko ikubiyemo ubutumwa bwigisha abantu kuba abanyakuri kandi bagaharanira kuzuza isezerano baba baragize.

Yagize ati “Icyatumye nandika iyi ndirimbo ni uko hari aho bihuriye n’urukundo nanyuzemo mu myaka itanu ishize. Isomo nakuyemo ni uko naje gusanga abantu benshi bimaze kutunanira gusohoza amasezerano tuba twaragiranye n’abantu. Nkagira inama abantu ko byaba byiza tubaye abanyakuri, nta mpamvu yo kwizeza umuntu ibyo utazashobora kugira ngo utazagira abo utera agahinda.”

Mu mashusho y’indirimbo ‘Mtoto’ ya Muchoma hagaragaramo umusore n’umukobwa batangiye gukundana bakiri bato kugeza bakuze hanyuma umusore yaje kwinjira mu gisirikare ajya ku itabaro amarayo imyaka myishi , byatumye umukobwa arambirwa gutegereza afata icyemezo cyo kurushinga n’undi musore kandi agifite isezerano ry’uwo bakundanye kuva mu buto.

Ku munsi w’ubukwe bw’umukobwa, wa musirikare yaratashye ndetse agera ahabereye ibirori umugeni akimubita amaso ubukwe burahagarara kuko yari abonye uwo yihebeye mu myaka myinshi yari ishize.

Muchoma ashimangira ko amashusho y’iyi ndirimbo agiye kumugaragaza nk’umuhanzi ubikora by’umwuga kandi ufite ubuhanga. Yahamije ko iyi ndirimbo ye iri mu za mbere abonamo ubuhanga kandi zizaryohera abakunzi b’umuziki mu mwaka wa 2016.

Ati “Iyi video yanjye ndahamya ko ari imwe mu nziza cyane zisohotse uyu mwaka cyangwa se akaba ari yo ya mbere nkurikije uko mbona benshi bayakiriye. Ni byo kuko nayishizemo imbaraga zanjye zishoboka kugirango ngaragarize Abanyarwanda ko ndi umuhanzi ushoboye atari bya bindi byo gupacapaca.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza