00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu rusobe rw’ibyiza n’ibibi! Inkuru y’imyaka 10 ya Bruce Melodie muri muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Ni umuhanga mu kuririmba akaba umwe mu bahanzi bamaze kuba ikirangirire mu Rwanda no hanze yarwo ndetse ni n’umwe mu birahirwa na benshi bakurikirana umuziki cyane cyane.

Ubuhanga bwa Bruce Melodie ntabwo bugishidikanywaho mu muziki! Uwavuga ko ari mu bahanzi ba mbere bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda ntabwo yaba agiye kure y’ukuri na gato.

Ni umuhanzi ufite amateka maremare yaba mu buzima bwe cyangwa se mu muziki, kandi nawe ntatinya kuvuga ko ari ‘bavakure’ ariko ibyo byose yarabirenze ubu ni umuhanzi w’ikirangirire.

Ubu ni Igitangaza! Indirimbo ze zizwi henshi muri Afurika ndetse amaze kwigarura igice kinini cy’imitima y’abatuye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya cyane n’ahandi muri Afurika yose.

Mu Rwanda ho, yamaze gufata abantu bugwate ku buryo n’abataramukandaga babuze aho bamuhungira bakisanga basigaye bakunda ibihangano bye. Akunze kwitabazwa n’abahanzi benshi ngo baririmbane, kuko indirimbo yashyizemo ikirungo nta mananiza ikundwa.

Abatazi kuririmba nabo baramwitabaza ugasanga indirimbo yanuriye. Urugero rwa hafi ni iyitwa ‘Kungola’ yakoranye na Sunny wari usanzwe avugwaho ubuhanga buke mu kuririmba, ariko bayihuriramo ikirahirwa.

Bruce Itahiwacu [Bruce Melodie] yavutse mu 1992 i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Avuka kuri Gervain Ntibihangana na Velene Muteteri. Ababyeyi bose bitabye Imana. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana bane.

Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cyitwa Camp Kanombe, i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, aza kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kugira umubare munini w'ababakurikira

Yakundishijwe umuziki na KGB

Uyu muhanzi avuga ko yatangiye umuziki akiri muto ariko by’umwihariko akawukunda kubera itsinda rya Kigal Boyz [KGB] ryawukoze mu gihe cy’amabyiruka ye. Iri tsinda ryari rigizwe na Mr Skizzy, MYP na Henry witabye Imana ari nawe wafashije Melodie kujya muri studio bwa mbere.

Ati “ Ni KGB yatumye numva naba umuhanzi ku giti cyanjye. Mu rugo batwumvishaga indirimbo z’Imana ntabwo nari nzi ko habaho izindi ndirimbo, ko umuntu ashobora kuririmba ibindi bintu nabikomoye kuri iri tsinda. Natangiye rero nandika izimeze nk’iza KGB.”

Avuga ko hari igihe yafashe inzira akava iwabo akajya i Gikondo gushakisha aho abagize KGB baba, bikaba amahirwe ubwo yahuraga nabo ndetse bakamwemerera ubufasha.

Ati “Nagiye i Gikondo gushaka KGB. Ndababwira nti mwamfashije ko ndi umuhanzi ndashaka kuzamera nkamwe. Bati ngaho turirimbire. Bari itsinda ry’abasore nk’icyenda barambwira bati turirimbire. Ndababwira nti ese naririmba ndeba inyuma bati nta kibazo. Henry arabikunda anjyana muri studio, aganiriza umuntu ukora indirimbo baraganira.”

N’ubwo ariko yari yemerewe gukorerwa indirimbo, icyo gihe ntabwo byamukundiye kuko Producer yaje kugenda amubeshya mpaka indirimbo yari yaremerewe idakozwe.

Ati “Nagiye muri studio biturutse kuri KGB by’umwihariko Henry. Icyo gihe Producer Jackson Daddoey niwe wagombaga kunkorera aho yakoreraga i Nyamirambo. Agenda ambeshya birangira byanze. Nabihereye mu mwaka wa gatanu bigera mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye indirimbo itarasohoka. Hari n’igihe nigeze kujya mu Ntaraga muri studio n’amaguru. Icyo gihe umuriro warashize mbura amafaranga yo kuwugura. Nabaga nanaje n’amaguru nabuze ijana ryo gutega bus.”

Mu rugendo rw’ubuzima bw’umuziki wa Bruce Melodie ntabwo ajya yibagirwa ukuntu yiga mu mashuri abanza, hari umusore wari mukuru biganaga, wamubeshye ko azamujyana muri studio i Karongi undi akiba iwabo udufaranga akatumuha bikarangira undi amaze igihe kinini yaraburiwe irengero.

Bruce Melodie yabaye umuhanzi mwiza w'impeshyi muri uyu mwaka

Yishakiye inzira

Bruce Melodie washakaga kuba umuhanzi, yatangiye kubona ko ibyo kuririmba bishobora kuba bitoroshye, ahitamo kwiga gukora indirimbo akazajya akorera abandi ndetse na we ubwe.

Ati “Nabonye byanze ntangira kwiga gutunganya indirimbo muri studio ya Amag The Black. Icyo gihe Producer Piano na Jimmy barakoranaga bakigishwa piano na Junior Multi System.”

“Nageze aho ndabimenya ndetse ntangira gukorera amafaranga. Igihe cyarageze Amag aranyirukana. Nakoze muri studio i Masaka nza kubona indi i Rwamagana. Nageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mba mpagaritse umuziki nyuma nza kubona umuntu ugura studio ya Amag anshyiramo nyikoramo.”

Akomeza avuga ko nyuma we n’umukire wari waguze iyo studio bagiye inama yo kujya gushaka Lick Lick ngo abungure ubumenyi ku gutunganya indirimbo, basanga ntawe ahubwo hari Producer Fazzo.

Ati “Nyuma yo kugura studio twagiye i Nyamirambo gushaka Lick Lick dusanga agiye kugenda muri Amerika dukorana na Fazzo. Icyo gihe twakoze indirimbo ariko arambwira ngo ndirimbe kugira ngo tubone icyo twigiraho. Ndirimbye yumva harimo akantu karimo. Dukora indirimbo ya mbere yitwa ‘Ngiye kubivuga’ anayijyana kuri radiyo. Bukeye dukora iya kabiri numva ibintu ni byiza. Mpita mbwira wa mukire agura Unlimited, bansinyisha nk’umuhanzi. Nibwo twakoze Uzandabure n’izindi.”

Yashwanye na Producer Fazzo

Uyu musore yakoranye indirimbo ze zitandukanye na Producer Fazzo ariko nyuma baza gushwana bapfa ko Melodie yashakaga ko bakora indirimbo ziri ku rwego rurenze urwo izo bakoraga zari ziriho.

Ati “Fazzo twagiranye umwuka mubi. Fazzo ni umuntu nifuzaga ko twaterana imbere. Nashakaga ko dushaka ahantu twihugura tugakora indirimbo mu buryo bw’amajwi zisumbuye izo twakoraga. Mbimubwira mu mvugo mbi arababara. Hari igihe wisanzura ku muntu ukamukomeretse utabizi.”

“Naramubwiye ngo ko indirimbo zawe ziba zoroshye waretse tukihugura. Mba numva indirimbo zawe zoroshye nk’udupapuro. Njye nta mutima mubi nabivuganye. Fazzo biramurakaza sinabimenya. Bibaye aho, nashakaga kujya muri studio nkamubura.”

“Nyuma mama wanjye yahise apfa nabwo muvugishije numva ntacyo bimubwiye mpita menya ko yarakaye. Njya mu bintu byo gushyingura. Nyuma nabonye ko Fazzo tutagikomezanyije, mpita njya kwa Piano dukora ‘Ndumiwe’.”

Bruce Melodie avuga ko nyuma yahise atangira gukorana na Piano babanye kera, aza no guhura na Mico wamufashije kujya muri Super Level.

Bruce Melodie asigaye ari mu bahanzi bafite igikundiro mu bihugu byinshi

Bruce Melodie mu rusobe rw’ibyiza n’ibibi

2011: Uyu ni wo mwaka Bruce Melodie yatangiriyemo gukabya inzozi ze mu muziki ndetse ni nabwo yakoze indirimbo zatumye atangira kumenyekana zirimo ‘Telefone’ n’izindi.

2012-2013: Yashwanye na Fazzo ajya muri Bridge Record. Icyo gihe nibwo yatangiye gukorana na Producer Piano.

Mu 2012 ni nabwo yapfushije nyina. Muri uwo mwaka ni nabwo yari umwe mu bafasha abahanzi ku rubyiniro. Icyo gihe yari afite indirimbo zirimo ‘Tubivemo’, na ‘Telefone’.

Mu 2013 yinjiye muri Super Level.

2014-2015: Mu 2014 Bruce Melodie yari umwe mu bahanzi bameze bakorera indirimbo muri Super Level yari iya Richard Nsengumuremyi.

Uyu muhanzi n’ubwo yari afite ibihangano bikunzwe muri icyo gihe ndetse ari mu bafatiye runini Super Level yamuhaga 30% by’amafaranga yakoreye.

Mu mpera za 2014 Melodie nibwo yakozemo indirimbo yise ‘Ndakwanga’. Bivugwa ko ari indirimbo yakoze ashaka kwihimura kuri Piano bari barashwanye. Iyi ndirimbo yayikoreye kwa Fazzo bari baramaze igihe kinini barashwanye.

Mu 2015, yasheshe amasezerano yari afitanye n’iyi nzu yafashaga abahanzi . Muri Werurwe uwo mwaka yajyanywe mu nkiko aregwa kwishyura miliyoni 18 Frw Super Level ariko biza kurangira yishyuye miliyoni 2 Frw.

Uwo mwaka ariko n’ubwo yahuriyemo n’ibibazo yanibarutsemo umwana we w’imfura yise Britta.

Mu Ugushyingo 2015 ariko umwaka Bruce Melodie yawurangije nabi bitewe n’umukobwa witwa Agasaro Diane, wamuzaniye umwana mu kabari k’i Nyamirambo ahahoze hakorera inzu ya Super Level amusaba indezo. Bruce Melodie yakomeje kumwigarika ndetse n’uyu munsi ntiyigeze yemera uwo mwana bamushinjaga.

2016- 2017: Mu 2016 uyu muhanzi yarahiriwe biba byiza kurushaho mu 2017. Mu 2017 nibwo yakozemo indirimbo yitwa ‘Ikinya’ yabaye imwe mu zazamuye igikundiro cye. Ni nabwo yagiye muri Kenya muri Coke Studio anakorana indirimbo na Khaligraph Jones.

Muri uwo mwaka nibwo uyu muhanzi yasubiyemo indirimbo ye ‘Ikinya’ akayitwa ‘Twatoye twatsinze’ mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora.

Bruce Melodie na Khaligraph Jones bahuriye muri Coke Studio

2018-2019: Umwaka wa 2018 wabaye umwaka w’akarusho kuri Bruce Melodie kuko nibwo yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, ni nabwo bwa nyuma iri rushanwa ryabaye. Mu 2018 nabwo indirimbo yahuriyemo na Urban Boyz yitwa ‘Nta kibazo’ iri mu zakunzwe cyane mu gihugu.

2020-2021: Uyu muhanzi ni umwe mu bahiriwe na 2020 guhera muri Werurwe ubwo Coronavirus yateraga. Muri uko kwezi nibwo yakoze indirimbo yise ‘Henzapu’ yakunzwe cyane.

Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zatumye ashimangira ubuhangange zirimo ‘Ntiza’ yakoranye na Mr Kagame, ‘Saa moya’, ‘Ikinyafu’ na ‘Abu Dhabi.

Uyu mwaka uyu muhanzi yakoze indirimbo enye ze bwite zose zirakundwa. Ni nabwo yasinye amasezerano yo gukorana n’ibigo bitandukanye abyamamariza.

Mu 2021 uyu muhanzi nabwo yagiye akora ibihangano bitandukanye byakunzwe birimo nk’indirimbo yise ‘Bado’ ndetse n’iyo aheruka guhuriramo na Khaligraph Jones yitwa ‘Sawa sawa’.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo muri Kigali Arena araza kwizihiza imyaka 10 amaze muri muzika. Ni mu gitaramo aza guhuriramo n’abahanzi batandukanye barimo Urukerereza, Alyn Sano, Niyo Bosco, Riderman, Bulldogg, Christopher n’abandi.

Bruce Melodie yagiye yitabira ibihembo bya Primus Guma Guma aza no kuyegukana mu 2018
Bruce Melodie yanyuze muri byinshi ariko ubu ni umuhanzi ukomeye
Irushanwa yatangiye afasha abahanzi, yaje kuryitabira ndetse birangira anaryegukanye
Kimwe mu bitazibagirana mu muziki wa Melodie ni umukobwa wigeze kumushinja ko yamuteye inda
Bruce Melodie yatangiye afasha abahanzi muri PGGSS
Uyu muhanzi agiye gukora igitaramo cy'amateka muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .