00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ndirimbo ye nshya, Bruce Melodie yifashishije imodoka ya RITCO bigeze gushyamirana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kamena 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka hatutumbye umwuka mubi hagati ya Bruce Melodie n’Ikigo gitwara abagenzi, Rwanda Interlink Company Limited (RITCO) batari bumvise ibintu kimwe ku ndirimbo ‘Saa moya’, uyu muhanzi yifashishije imodoka yabo mu ndirimbo ye nshya yise ‘Katapilla’.

Abibuka neza inkuru z’umwuka mubi wari watutumbye hagati ya Bruce Melodie na RITCO, bazi neza ko uyu muhanzi byamusabye guhura n’ubuyobozi bw’iki kigo bakagirana ibiganiro.

Ni umwuka wari wazamuwe n’amagambo Bruce Melodie yaririmbye mu ndirimo ye Saa moya, aho yagize ati “Sinkubipa [beep] ndagukerereza meze nka RITCO izamuka Shyorongi.”

Nubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwari bwagize ikibazo kuri iyi ndirimbo ariko bwifuje ko cyakemuka mu mahoro.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, yabwiye IGIHE ati “Nta kibazo kinini dufite, icyabaye ni uko yadushyize mu ndirimbo ye mu buryo twe twumva butavuga neza ikigo cyacu ariko nta kibazo kinini biduteye. Twumva twahura tukaganira akadusobanurira. Wasanga na we afite ukundi yabikoze ku buryo abidusobanuriye twabyumva neza kurushaho.”

Impande zombi zarahuye bagirana ibiganiro, Bruce Melodie icyo gihe yavuze ko babashije kumvikana ndetse banarebera hamwe uko mu minsi iri imbere bazakorana.

Yagize ati “Twaganiriye, nyuma yo kubasobanurira igitekerezo nari mfite bishimye. Ni abacuruzi nanjye nkaba umuhanzi ushobora kubafasha kwamamaza ibyo bacuruza. Birashoboka cyane rwose ko mu gihe kiri imbere wakumva twatangiye imikoranire.”

Nyuma y’ibi biganiro umwaka wari ugiye kwirenga hatamenyakanye niba koko barabashije kumvikana imikoranire cyangwa byaranze.

Icyakora mu ndirimbo nshya Bruce Melodie yise ‘Katapilla’ hagaragaramo imodoka ya RITCO batangiye gukorana nk’uko Ndayisaba Lee ushinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi yabikomojeho.

Ndayisaba yagize ati “Byose ni akazi, nureba neza mu ndirimbo urabonamo na Kigali Arena dukorana n’abandi benshi […] tuba turi mu kazi!”

Indirimbo ‘Katipilla’ ya Bruce Melodie igiye hanze nyuma y’amezi atatu Bruce Melodie asohoye iyitwa Bado yari imaze iminsi ica ibintu.

Hagati aho ariko uyu muhanzi yagiye agaragara mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye asinyana amasezerano na sosiyete zitandukanye yemeye kwamamaza.

Bruce Melodie n'ushinzwe kureberera inyungu ze, Lee Ndayisaba
Mu 2020 umuhanzi Bruce Melodie yahuye na Shillah Nayebare ushinzwe Iyamamazabikorwa na John Gahigana, umunyamategeko w’Ikigo Rwanda Interlink Company Limited (RITCO) gitwara abagenzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .