00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G The Black yongeye gucyurira Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Ama G The Black yongeye kunenga Bruce Melodie binyuze mu ndirimbo ye nshya yise ‘Cyumvikanye’, amunnyega kuba yarigambye ko atakoze ubukwe nk’uko yabiririmbye mu yo yise ‘Henzapu’.

Aba bahanzi bahoze ari inshuti zikomeye bamaze igihe kinini barebana ay’ingwe, bakunze gushyamirana ku mbuga nkoranyambaga bakananyuzamo kuririmbana.

Mu ndirimbo ‘Cyumvikanye’, Ama G The Black yaririmbye ati “Iyo mba umugabo sinari kwitaka ko ntakoze ubukwe […] Mfite umutekano sinkeneye bouncer.”

Ibi byahise bihuzwa n’uburyo Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi bake bo mu Rwanda bakunze kugaragara mu ruhame arindiwe umutekano n’abasore b’ibigango.

Ikindi cyahujwe n’iyi ndirimbo ni aho Bruce Melodie yaririmbye mu yitwa Henzapu, ati “Ntuzibagirwe iyo uva kandi uzi neza iyo ujya, no gusaza ni mu mutwe, ntaribi sinakoze ubukwe, njya mbibona iyo bipfa."

Ama G The Black ubwo yaganiraga na IGIHE, yirinze kugira icyo avuga kuri Bruce Melodie, ati "Njye ibyo simbizi, ubwo nyine niba ari uko ubyumva ubwo nyine cyumvikanye."

Iyi ndirimbo nshya ya Ama G the Black, ishobora kongera kubyutsa umwuka mubi wari umaze iminsi usa n’uwahosheje hagati ye na Bruce Melodie.

Aba bahanzi bakunze guhangana cyane mu magambo bahoze ari inshuti z’akadasohoka zakoranye indirimbo zakunzwe cyane nka Twarayarangije, Turi ku ishuri, n’izindi nyinshi.

Ama G The Black na Bruce Melodie basigaye barebana ay'ingwe bahoze ari inshuti zikomeye
Ama G The Black yannyeze Bruce Melodie kwigamba ko atakoze ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .