00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myambaro y’amabara ya gisirikare, abarimo ibyamamare basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Urubyiruko rurimo n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro mu Rwanda, basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki 1 Ukwakira 1990.

Mu rwego rwo guhugura Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, Sosiyete itembereza ba Mukerarugendo, ‘MB Simba Safaris Rwanda LTD’, yateguye urugendoshuri rwibanze kuri aya mateka.

Ni urugendo rwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.

Bamwe mu bazwi bifatanyije n’urundi rubyiruko muri uru rugendo harimo; Muyoboke Alex, David Bayingana, Ntalindwa Diogene benshi bazi nka Atome, Kirenga Saphina uzwi muri sinema nyarwanda, Umuhanzi Cyusa Ibrahim n’abandi batandukanye.

Mu gutangira uru rugendo, abarwitabiriye wabonaga bagaragaza amatsiko adasanzwe yo kumenya uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye, icyakora rwagiye kurangira buri wese afite amatsiko y’igice cya kabiri cyarwo kizaba mu Ukwakira 2021.

Iby’uru rugendo ntabwo byari ibintu byoroshye bitewe n’ibihe Igihugu kirimo byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Muyoboke Alex uri mu bateguye uru rugendo, yabwiye IGIHE ko bafite ibyishimo by’uko ibyo batekereje byagezweho, anashimira buri rwego rwababaye hafi.

Ati “Si ibintu byari byoroshye ariko turashimira inzego zose zagize uruhare mu kugira ngo iki gikorwa gikunde. Uyu munsi twasuye igice cya mbere cy’Urugamba rwo kwibohora, ubutaha tuzagenda twihugura no ku bindi bice.”

Igice cya mbere cy’ahabereye urugamba rwo kubohora Igihugu, uru rubyiruko rwasuye ni ku mupaka wa Kagitumba utandukanya u Rwanda na Uganda.

Muri aka gace hagaragara amateka y’uburyo Ingabo za RPA zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu ariko zikagorwa cyane no kubura abari abayobozi babo ba mbere kubera imiterere y’aho hantu.

Igihe ingabo za RPA zageraga i Kagitumba tariki ya 1 Ukwakira 1990, Maj. Gen. Fred Rwigema wari uyoboye urugamba, yasobanuye mu magambo make impamvu yarwo, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byayogoje igihugu, kandi ko nta wundi wabibohora Abanyarwanda, uretse Abanyarwanda bakunda igihugu.

Iki gihe yasabye abarwanyi bari umwe kwiyambura inyenyeri za gisirikare bari bavanye muri Uganda bazita mu mazi, abizeza ko izo bazakorera muri urwo rugamba arizo zizaba ari izabo.

Yahise atanga amabwiriza y’uburyo urugamba rugiye kugenda ubundi aha amahirwe uwumva atiteguye ko yakwisubirira muri Uganda.

Nyuma y’umunsi umwe urugamba rutangiye, ku wa 2 Ukwakira 1990 Maj. Gen. Rwigema yahise agwa ku rugamba i Kagitumba ho mu Karere ka Nyagatare arashwe n’imodoka yari itwaye ingabo za Leta zasakiranye n’iza RPA.

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Maj Gen Paul Kagame yahise ava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aho yari yaragiye kwiga, maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aka gace uru rubyiruko rwasuye kabitse kandi amateka y’abandi basirikare bari bakomeye muri RPA batahiriwe n’iminsi ya mbere y’urugamba barimo Major Peter Bayingana na Major Chris Bunyenyezi.

Nyuma yo gucengerwa n’amateka y’Igihugu cyabo, uru rubyiruko rwakomereje urugendo rwabo ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi (Muhazi beach resort), aho bataramiye mu ndirimbo zo kwibohora.

Bacurangirwaga na DJ Diallo ndetse na Dj Rugamba umuziki bumvaga bifashishije ama Ecouteurs, ibimenyerewe nka Silent Disco.

Usibye aba bavangaga imiziki na David Bayingana wari umushyushyarugamba, Cyusa Ibrahim nawe yasusurukije abarenga 60 bitabiriye uru rugendo.

Urugamba rwo kubohora Igihugu rwamaze imyaka irenga ine kuko rwarangiye tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo ingabo zari iza RPA zabohoraga u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Bakigera ku mupaka wa Kagitumba babanje guhabwa amateka y'uko urugamba rwatangiye
Uhereye iburyo; David Bayingana, Muyoboke Alex, Diogène Ntarindwa n'umuhanzi Cyusa bari babukereye mu mwambaro usa n'uw'ingabo
Umupaka wa Kagitumba ubitse amateka y'Urugamba rwo kubohora u Rwanda
David Bayingana na Cyusa Ibrahim bafashe agafoto k'urwibutso
Dj Diallo ni umwe muri bake batajyanishije n'umwambaro wari wateguye
Kirenga Saphina uzwi muri sinema nyarwanda yari yabukereye
Diogène Ntarindwa yari yabukereye mu myambaro imeze nk'iya gisirikare
Kirenga na Cyusa bafatanye agafoto k'urwibutso
Patrick Maombi umujyanama wa Jules Sentore yari yaserutse yambaye gutya, aha yafataga ifoto y'urwibutso na Cyusa
David Bayingana na Cynthia Cycy, umukobwa umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga
Ubwo urubyiruko rwazamukaga agasozi barasiyeho Maj.Gen. Fred Gisa Rwigema
Kuzamuka aka gasozi harimo akagendo k'iminota nka 20 uvuye kuri kaburimbo
Iri buye usobanura ahagazeho, niryo barasiyeho Intwari y'u Rwanda Fred Gisa Rwigema
Buri wese yifuzaga gufatira agafoto ku ibuye barasiyeho Maj. Gen. Rwigema
Buri wese yifuzaga gufatira agafoto ku ibuye barasiyeho Maj. Gen. Rwigema
Bamwe bifashishije indebakure bitegereza agace katurutsemo imodoka yarashe kuri Maj. Gen. Rwigema
Baratunga agatokli aho umwanzi yaturutse akarasa Maj. Gen. Rwigema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .