00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Reba umunezero waranze urukundo rwa Meddy na Mimi baheruka kurushinga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Amagambo ashize ivuga! Ibyo umuhanzi Meddy yahoze aririmba kuva kera akiri muto akenshi atazi iby’urukundo iyo biva n’aho bigana nk’uko nawe yagiye abyivugira, nibwo atangiye kumva icyanga cyabyo nyuma yo kurushinga na Mimi Mehfira wo muri Ethiopie.

Nk’ubu iyo yumvise ‘Igipimo’ aho avuga ati ‘iminsi irahita urukundo rwo ntiruhita, rutangira buhoro buhoro rukagera kure!” cyangwa yakumva ‘Akaramata’, ‘Inkoramutima’, ‘Nasara’, ‘Nka Paradizo’, ‘Dusuma’, ‘Lose Control’ n’izindi nyinshi yakoze ziganisha ku rukundo; nibwo atangira kuzana ibyiyumviro n’amarangamutima adasanzwe areba umugore we iruhande rwe.

Ni nyuma y’umunsi utazibagirana mu mutima w’uyu muhanzi ubusanzwe witwa Ngabo Médard Jobert n’abakunzi be biyise ‘Inkoramutima’ warushinze kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.

Ni inkuru yabiciye mu itangamakuru ryo mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bacitse ururondogoro ku buryo hari n’abateraga urwenya bati ‘abakobwa bakundaga Meddy noneho bariyahura!’ abandi bati ‘nagaruka mu Rwanda mu gitaramo nta bakobwa bazongera kumusarira nk’uko byagendaga mbere.’

Uyu muhanzi yakoze ibirori byari binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Dallas i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro mu Rwanda. Yabanje gusaba bya Kinyarwanda umukunzi we no kujya mu mategeko nyuma ajya kwishimana n’inshuti kubera intambwe yari amaze gutera.

Bahuye mu buryo butangaje birangira bakundanye urwavuye isezerano ryo kubana akaramata!

Mu kiganiro Meddy yahaye IGIHE mu 2019 ubwo yari mu gitaramo cyo Kwita Izina yahuriyemo na Ne-Yo yavuze ko yahuye n’uyu mukobwa mu buryo butangaje bikarangira babaye inshuti.

Ati “Mimi twahuye nshaka umukobwa wo kujya muri video ya ‘Ntawamusimbura’ noneho nari mfite umuhungu w’inshuti yanjye muri Dallas ambwira ko hari umukobwa azi ariko atazi niba, yakwemera kujya mu mashusho y’indirimbo ndamubwira nti reka mvugane nawe ndabizi nimuvugisha ndareba uburyo mbimwumvisha.”

Ngo Meddy yegereye uyu mukobwa ariko abanza kugira impungenge kuko yavugaga ko aribwo bwa mbere agaragaye mu mashusho y’indirimbo.

Ati “ Yarabyemeye arambwira ati ariko ni ubwa mbere ngiye kubikora ibintu by’imiziki ntabwo mbizi sinzi n’imiziki yo mu Rwanda ati gusa nabonye uri umwana mwiza ndagufasha kubona undi."

Iki gihe ngo Meddy yamubwiye ko ntawundi ashaka. Ati "Mubwira ko ntawundi nshaka atari we, dukomeze tujya muri ibyo, aza no kugira urugendo ajya muri Ethiopie amara amezi nk’abiri kugeza n’aho producer yambwiye ati ariko washatse abandi ?”

Uyu muhanzi yabereye producer ibamba kugeza Mimi agarutse, ndetse aza kumwerera anakina neza mu mashusho ku buryo we atakekaga. Ati “Nari nziko ngiye kumwigisha ibintu byose tugeze aho twari gukorera twaramubwiraga tuti gira gutya agahita abikora ndavuga nti uriya mukobwa ntiyambeshye ? Ndamubwira nti ni ubwa mbere koko aravuga ati ahubwo nta n’ubwo ari ibintu nigeze ntekereza na rimwe.”

Meddy n’uyu mukobwa baje gutangira kumenyana kugera babaye inshuti magara umwe yabura undi akarwara, akumva hari ikintu ari kubura mu buzima bwe.

Ati “Twatangiye kumenyana tuba inshuti ni aho byahereye, ntabwo yigeze atekereza ko azakundana n’umuririmbyi nanjye sinari nziko tuzakundana. Ku buryo gukundana ari ibintu navuga ko byikoze. Twabaye inshuti, ubucuti burakura cyane tuza kwisanga twatangiye gukundana. Ha handi bwa kwira utavuganye n’umuntu ukagira amarangamutima. Ni umukobwa w’umukozi kandi witonda.”

Kuva muri Kanama 2017 nibwo byatangiye kumenyekana cyane ko Meddy akundana n’uyu mukobwa, ndetse ahantu hose bajyaga babaga bari kumwe agatoki ku kandi. Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru nziza uyu muhanzi.

Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopie ko yazamubera umugore maze atera ivi. Hari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Mimi Mehfira. Abantu bahita babona iby’aba bombi bigeze kure.

Uko mu bukwe byari byifashe: https://igihe.com/imyidagaduro/article/meddy-yakoze-ubukwe-bwitabiriwe-na-benshi-mu-byamamare-mu-rwanda

Indi nkuru wasoma: http://igihe.com/imyidagaduro/article/meddy-yavuze-ku-rwibutso-mu-gutangira-umuziki-izingiro-ry-urukundo-rwe-na-mimi

Amashusho ya Ntawamusimbura niyo yabaye imbarutso y'urukundo rwabo
Bakundaga gusohokana cyane Meddy ataranatera ivi
Akenshi bakunze kuba bari kumwe agatoki ku kandi
Basangira akabisi n'agahiye
Couple ya Meddy na Mimi isigaye ari imwe mu zikundwa mu Rwanda no hanze
Mimi iyo ari kumwe na Meddy ntakunze guhisha amarangamutima ye
Inshuti za Meddy zari zizi iby'urukundo rwabo
Meddy benshi bari bategereje umugore azashaka birangira amaso ye ayerekeje muri Ethiopie
Aha hari mu birori byo gutera ivi Meddy asaba umukunzi we ko yazamubera umugore
Meddy n'umukunzi we bakunze kugaragaza amarangamutima yabo
Meddy ubwo yazaga i Kigali nawe yahamije ko yihebeye Mimi amwereka abakunzi be
Meddy ubwo yazaga mu Rwanda mu mpera za 2019 yazanye n'umukunzi we
Mimi na Meddy bamaze kwemeranya kubana akaramata
Mimi ubwo yakorerwaga ibirori byo gusezera ku bukumi akanyamuneza kari kose
Mimi yita Meddy umusore watumye azinukwa abandi basore akamwigarurira
Mu ifatwa ry'amashusho babaga bari kumwe kenshi
Muri Gicurasi 2018 Meddy n'uyu mukobwa bagiye kuruhukira muri Mexique ndetse ibyabo bitangira kumenyekana ko bakundana
Ubwo Meddy yateraga ivi
Umukunzi wa Meddy na nyirabukwe
Urukundo rwarogeye hagati y'aba bombi
Mimi na Meddy bamaze kwigarurira imitima ya benshi
Basezeranye kubana akaramata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .