00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 85: Abiganjemo inkumi bari bakereye igitaramo cya Adekunle Gold

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Abiganjemo inkumi bari bakereye igitaramo cyatumiwemo Adekunle Gold mu iserukiramuco rya ‘Movember Festival’, aho yataramiye mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021 kuri Canal Olympia ku musozi wa Rebero.

Ni igitaramo ugereranyije cyitabiriwe n’abantu bari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu, bari biganjemo urubyiruko rwari rwabyambariye.

Abenshi mu bari bacyitabiriye bari abakobwa, bijyanye n’uko uyu muhanzi asanzwe afite abakunzi benshi b’igitsinagore.

Byari byamamajwe ko kwinjira muri iki gitaramo bitangira saa kumi z’umugoroba, ariko byarinze bigera saa moya n’igice z’ijoro umuvundo ukiri wose ku miryango.

Gukerererwa kwinjira muri iki gitaramo byatewe n’uko umubare w’abitabiriye wari hejuru ugereranyije n’uko abagiteguye babitekerezaga, hakiyongeraho n’ubukerererwe bw’abakunzi b’umuziki.

Bijyanye n’amasaha yagenwe ko abantu bagomba kuba bari mu ngo, gutinda kwinjira kw’abakunzi b’umuziki byagize ingaruka ku migendekere myiza y’igitaramo kuko cyasojwe benshi bakikinyotewe.

Adekunle wari ku rubyiniro ubwo igitaramo cyarangiraga, yagaragaye nk’utanyuzwe, kuko abantu bari bakimwereka ko banyotewe umuziki we.

Muri iki gitaramo Kenny Sol na Gabiro nibo bo mu Rwanda batumiwe ngo bafatanye na Adekunle gushimisha abakunzi b’umuziki we.

Gabiro The guitar niwe wabanje ku rubyiniro. Yibukije abakunzi b’umuziki indirimbo ze zirimo Karolina yakoranye na Dream Boys, Kakadance n’izindi zakanyujijeho, hakiyongeraho inshya aherutse gusohora zanakunzwe nka Igikwe, Koma n’izindi zinyuranye.

Kenny Sol wabanje kubangamirwa n’imvura yaguye iminota mike ari ku rubyiniro, byaje kurangira yigaruriye abakunzi b’umuziki.

Kenny Sol winjiriye ku ndirimbo Ikinyafu yakoranye na Bruce Melodie, yakomereje ku zindi ze zigezweho nka Haso, Say my name n’izindi.

Ubwo yari ku rubyiniro, Kenny Sol yahaye umwanya umusore bakuranye ku ishuri rya muzika rya Nyundo witwa Okkama.

Okkama ufite indirimbo nka Toto na Iyallah ni umusore mushya mu muziki w’u Rwanda ariko uri mu bagezweho bikomeye.

Uretse aba bahanzi ariko, itsinda rya Neptunez Band na Nep Djs nibo basusurukije abakunzi b’umuziki mbere gato y’uko igitaramo nyir’izina gitangira.

Ni igitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Miitzig, byatumye mu bakitabiriye nta wigeze yicwa n’icyaka.

Usibye Miitzig abandi baterankunga b’iri serukiramuco ritegurwa na RG Consult. harimo Royal FM, Visit Rwanda, Engen Vivo Rwanda, Grand Legacy na Ecoprint.

Imirongo yari miremire, abakunzi b'umuziki bifuza kwinjira mu gitaramo
Buri wese yasabwaga kwerekana ubutumwa bugaragaza ko yipimishije yanikingije Covid-19
Abataguze amatike byari bigoye kuyagurira ku muryango kuko hari umuvundo mwinshi
Imbere mu gitaramo bari babukereye
Abanyamahanga nabo bari babukereye
Neptunez Band babanje gususurutsa abakunzi b'umuziki
Inkumi za Kigali zari zabukereye
Hari hashize igihe kinini abanyarwanda batizihirwa nk'uko byaraye bigenze
Abakobwa nibo bari benshi bigaragaza uburyo bakunda Adekunle Gold
Gabiro The Guitar yaserutse neza mu muziki unyuze amatwi
Gabiro The Guitar yari yaserutse yarimbye
Gabiro The Guitar yaserutse neza mu muziki unyuze amatwi
Buri wese yari yakoze ku mwenda aserukana akaberwa
Hari igihe urubyiniro rushyuhana umuhanzi
Ni kimwe mu bitaramo bikomeye Gabiro The Guitar yaririmbyemo
Imyanya yo kwicaramo yari yashize
Gutinya ko imvura yarogoye igitaramo byatumye hategurwa amahema abantu bakwikingamo
Umuziki bawutangiye hakiri kare
Abazindutse babanje no gufata amafoto y'urwibutso
Abakunzi b'umuziki bitabiriye ari benshi
Kenny Sol ni uku yahingutse ku rubyiniro yambaye
Iyo wararanganyaga amaso mu bafana inkumi nizo wabonaga ko ziganjemo
Kenny Sol yahaye umwanya Okkama biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo kugira ngo agaragaze impano ye
Okkama yasusurukije abakunzi b'umuziki we
Inkumi zari zakoze ku myambaro igezweho
Abafana bari benshi muri iki gitaramo
Abakobwa b'abahanga mu kugorora amajwi, bafashije abahanzi binyura benshi
Kenny Sol yagarutse yahinduye imyenda
Abakunzi b'umuziki bageze aho begera Kenny Sol barabyinana
Kenny Sol yavuye ku rubyiniro agaragaje ko ari umuhanzi ukomeye
Nubwo imvura yari ihise, ubushyuhe bwamuzengereje
Nyinshi mu ndirimbo za Kenny Sol zikunzwe yaziririmbiye umukunzi we
Kenny Sol n'abo bakoranye bashimiye abakunzi b'umuziki
Bafashe agafoto k'urwibutso
Buri wese yafashe agafoto k'urwibutso
Umuziki waryoshye buri wese abyina ukwe
Ibyishimo byagaragaraga ku maso ya benshi
Iruhande rw'urubyiniro kubona aho ukandagira byari ikibazo
Hafi y'urubyiniro hari hakubise huzuye
Bamwe ibyishimo byabarenze
Adekunle Gold yageze ku rubyiniro abafana bari bamaze kuzura
Kwishima nk'uku byaherukaga mbere ya Covid-19
Nep Djs bari gushyushya abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Nta muntu n'umwe watakaga icyaka
Aba bakobwa babyinnye karahava!
Bagiye ku ruhande bahunga umuvundo bacinya umuziki mu mutuzo
Buri wese yabyinaga ibye
Hari aho byageraga abakundana bakizihiza ibi birori
Iyo usa neza n'umuziki urakunyura! Uyu yabanje kwiyitaho
Umuhanzi Seyn (wambaye umupira w'umukara) yari mu bitabiriye iki gitaramo
Abantu bari bakumbuye gusohoka
Buri wese yashakaga gucyura agafoto k'urwibutso
Adekunle Gold akigera ku rubyiniro yagaragarijwe urukundo
Adekunle Gold yakiranywe urugwiro
Ni uku Adekunle yaserutse muri Movember Festival
Inkumi zashakaga gusigarana amafoto y'urwibutso
Barwaniraga gusanga Adekunle Gold ku rubyiniro
Adekunle Gold yishimiye abanyarwandakazi
Cyari igitaramo kiryoheye ijisho
Adekunle Gold yageze aho akuramo ikote
Yashakaga gucyura amashusho y'igitaramo nk'urwibutso
Uyu mukobwa ntabwo yari gutaha adahobeye Adekunle Gold
Adekunle Gold afatira umufana agafoto k'urwibutso
Igitaramo cyarangiye bamwe batabishaka
Ntabwo ibirori byari kurangira ngo batahe batanafashe agafoto k'urwibutso
Buri wese yatashye yumva hari umuziki atabyinnye
Mu gutaha bamwe ntibashakaga kuva ahabereye igitaramo
Imyambarire iri mu byitaweho muri iki gitaramo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .