00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 75: Massamba Intore yakoze igitaramo cy’amateka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Massamba Intore yakoze igitaramo cy’amateka yise ‘Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu’, kikaba icyo gusoza ukwezi ko gukunda Igihugu, cyabereye mu Murenge wa Gisozi ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2021.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse imyanya yose yari yateguwe kwicarwamo yari yuzuye kuri Romantic Garden.

Igitaramo cya Massamba Intore cyari cyongeye guhuruza abantu kuva ku bato kugeza ku bakuze, bose bari baje kwihera ijisho imirishyo n’umudiho by’abataramyi bari bararikiwe.

Nk’uko benshi bitabiriye iki gitaramo bari babyiteze, ni na ko byagenze kuko buri wese wari ukirimo yatashye anyuzwe nubwo mu maso ya benshi bagaragazaga ko kirangiye kare.

Ni igitaramo Massamba Intore yari yatumiyemo Itorero Gakondo asanzwe anabarizwamo, ’Ibihame by’Imana’.

Aba kimwe n’abandi banyuze ku rubyiniro barimo Jules Sentore, Yvan Buravan na Mugunga Christian basusurukije abantu bari bamaze imyaka hafi ibiri bari mu gahinda ko kutabona ibitaramo kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Intore Massamba wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo, yageze ku rubyiniro saa yine z’ijoro atarama mu gihe kingana n’isaha yose.

Uyu muhanzi mu gihe yamaze ku rubyiniro yibanze cyane ku ndirimbo zifashishijwe nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Amahitamo y’izi ndirimbo, Intore Massamba aherutse kubwira IGIHE ko yazihisemo kuko ari igitaramo cyo gusoza icyumweru cyo gukunda Igihugu abantu bishimira intsinzi y’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoye Igihugu.

Ati “Tariki 1 Ukwakira 2021 abantu baba batarama mu ndirimbo z’urugamba, twibuka umunsi wo gukunda igihugu, umunsi abari ingabo za FPR Inkotanyi batereyeho babohoza u Rwanda. Mu gitaramo gisoza uko kwezi rero tuba tugomba kuririmba indirimbo z’intsinzi.”

Muri iki gitaramo Massamba yumvikanye inshuro nyinshi ashimira Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda kugeza ubwo ingabo yari ayoboye zegukanye intsinzi.

Yamushimiye cyane urugamba yakomeje kuyobora rwo kubaka Igihugu, ubu u Rwanda rukaba ruri mu bihugu by’ibihangange ku Isi.

Saa tanu z’ijoro nibwo igitaramo cya Massamba cyahumuje abari mu cyumba cyabereyemo bataha basiganwa n’amasaha yo kugera mu rugo, ariko nanone bataha baseta ibirenge kuko cyari igitaramo kikiryoshye.

Kwinjira muri Romantic Garden wasabwaga kugaragaza ko wikingije ndetse wanipimishije Covid-19
Ababyeyi bari bongeye bakereye igitaramo
Ingabire Egidie Bibio umunyamakuru wa RBA na Ingabire Marie Immaculée bari bakereye iki gitaramo
Uwacu Julienne yari mu bitabiriye iki gitaramo
Muyoboke Alex mu gitaramo cya Massamba Intore
Jules Sentore yari mu bitabiriye igitaramo cya Massamba Intore
Urubyiruko narwo ntabwo rwatanzwe mu gitaramo cya Massamba Intore
Mu mukenyero mwiza wa Kinyarwanda, uyu ni we wari uyoboye ibirori
Itorero Gakondo ryasusurukije abantu mu gitaramo cya Massamba Intore
Nubwo igitaramo kiba cyaryoshye, ikoranabuhanga ryarabyoroheje baba banakurikirana imbuga nkoranyambaga
Itorero Gakondo ribyinira abitabiriye iki gitaramo
Yvan Buravan yasohoye indirimbo ye 'Tiku Tiku' yicaye mu gitaramo cya Massamba Intore
Umunyamakuru Epa Ndungutse wa RBA na we yari muri iki gitaramo
Clarisse Uwimana ukora kuri B&B FM Umwezi yari yaserutse muri iki gitaramo
Buri wese yari ahanze amaso ku rubyiniro ngo hatagira akamucika
Ingabire Bibio na Ingabire Marie Immaculée baganira kuri iki gitaramo
Audia Intore yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu muziki gakondo
Arashaka gucyura agafoto k'urwibutso
Uyu mubyeyi uba mu itorero Gakondo ari mu bakunzwe bikomeye mu muziki gakondo
Massamba Intore yiteguye kujya ku rubyiniro
Massamba Intore yari yambaye neza cyane
Jules Sentore ati "Mvuyemo imbere nsanze abantu bakubise buzuye."
Mbere yuko Massamba Intore ajya ku rubyiniro yabanje kuganiraho na Jules Sentore
Bamwe mu bari baryohewe n'igitaramo babigaragaje
N'abana bizihiwe
Abakunzi b'umuziki gakondo bacinye akadiho biratinda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard yari mu bitabiriye iki gitaramo
Itorero Ibihame by'Imana ubwo byahinguka imbere y'abakunzi b'umuziki
Intore zo mu Itorero Ibihame by'Imana
Byari umuziki gakondo
Intore zari ziyobowe na Ruti Joel zasusurukije abakunzi b'umuziki
Ruti Joel uzwi mu muziki w'u Rwanda, asanzwe abarizwa mu Itorero Ibihame by'Imana
Iyo Intore zizihiwe n'igitaramo
Hasi hejuru bacinya umugara
Mugunga Christian yaririmbye mu gitaramo cya Massamba Intore
Ubwo Massamba yari agiye guseruka ku rubyiniro
Ahubwo rero! yari ageze imbere y'abakunzi b'umuziki gakondo bari baje kumutiza imbaraga
Massamba yibanze ku ndirimbo z'intsinzi cyane ko cyari igitaramo cyo gusoza ukwezi ko gukunda Igihugu
Yaba indirimbo ze n'izabandi bahanzi babanye ku rugamba, Massamba yataramiye abakunzi b'umuziki gakondo bataha banyuzwe
Imyanya yose yo kwicaramo yari yarangiye
Abakunzi b'umuziki bahagurutse bacinya akadiho
Miss Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan bari bitabiriye iki gitaramo
Massamba yatunguye abitabiriye igitaramo cye bagize isabukuru y'amavuko
Bamporiki wari wageze imbere agiye gucinya akadiho, aganira na Butera Knowless
Bamporiki na Butera Knowless bacinye akadiho biratinda
Abitabiriye iki gitaramo bizihiwe
Butera Knowless akurikiye igitaramo cya Massamba Intore
Ingabire Marie Immaculée yahagurutse nawe ajya kwizihirwa
Duhereye iburyo; Rugasa (Umujyanama wa Bamporiki Edouard), Ingabire Egidie Bibio na Ingabire Marie Immaculée
Yvan Buravan iminota mike yafashe ku rubyiniro yasusurukije abiabiriye iki gitaramo
Guhuza amajwi kwa Massamba na Yvan Buravan byanyuze benshi
Jules Sentore yataramiye abari muri iki gitaramo
Jules Sentore yongeye gushimangira ko ari umuhanga mu muziki gakondo
Massamba Intore yamaze isaha ataramira abakunzi b'umuziki gakondo
Igitaramo cyarangiye bamwe batabishaka
Butera Knowless nawe yemeye

Amafoto: Yuhi Augustin

Video: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .