00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 60: Rema yishimiwe n’abiganjemo inkumi mu gitaramo cye mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Divine Ikubor uzwi nka Rema yataramiye i Kigali mu gitaramo cyashyize akadomo ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 yahuriyemo na Mike Kayihura, Kivumbi na Social Mula.

Cyabaye nyuma y’umukino wahuje intoranywa muri Basketball y’u Rwanda; wasize Ikipe ya Shyaka Olivier ariyo yegukanye intsinzi ihigitse iya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné amanota 77-73 bisabye kwitabaza iminota itanu y’inyongera.

Ku rubyiniro habanjeho umuhanzi Kivumbi wasusurukije abari bitabiriye mu bihangano bye bitandukanye. Nyuma yakurikiwe na Nillan YNB ukizamuka waririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa ‘Sober’.

Hakurikiyeho Mike Kayihura ukunzwe cyane n’urubyiruko, wageze ku rubyiniro ahagana saa Mbili n’iminota 20. Yaririmbye indirimbo zirimo “Jaribu”, “Anytime”, “ Tuza” na “Sabrina” yafatanyije na Kivumbi wanaje kumufasha ku rubyiniro.

Social Mula yakoreye mu ngata Mike Kayihura, maze ageze ku rubyiniro atangirira ku ndirimbo “Bambe” akurikizaho “Umuturanyi”, “Yayobye”, “Super Star” ndetse na “Kamwe” iri mu ndirimbo zigezweho muri Kigali.

Social Mula yageze ku ndirimbo “Amata” ahamagara Dj Phil Peter bayikoranye, abari bitabiriye bafatanya nabo kuyiriririmba no kuyibyina.

Ku isaha ya saa Tatu n’iminota 20 nibwo umuhanzi Rema wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro.

Yaririmbye indirimbo zirimo “Iron man”, “Dumebi”, “Why”, “Corny”, “American Love”, “Spiderman”, “Trap Out the Submarine”, “Bad Commando”, “Lady”, “Beamer” (Bad Boys) aho zose wabonaga abitabiriye igitaramo bafatanya nawe kuziririmba ari nako anyuzamo akabasaba gusimbuka no gucana amatara ya telefone zabo.

Uyu musore watangiranye imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro, yageze aho afata umwanya ashimira Abanyarwanda kubw’urukundo bamugaragarije by’umwihariko abitabiriye igitaramo.

Izindi ndirimbo yaririmbye zikanyura abitabiriye igitaramo zirimo ‘Ginger me’, ’Woman’, “Peace of Mind”, “Bounce” n’izindi zitandukanye.

Yageze ku yitwa ‘Soundgasm’ umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga witwa Higa Sharon aza ku rubyiniro, amufasha gushimisha abari bitabiriye abyina mu buryo butandukanye. Uyu mukobwa w’ikimero yabanje kubyina wenyine nyuma Rema aza kumwegera barabyinana barangije barahoberana ava ku rubyiniro.

Umurishyo wa nyuma wakubiswe ku isaha ya saa Yine n’iminota itandatu uyu muhanzi agenda ashimiye abanyarwanda uburyo bamwiyeretse. Byari byitezwe ko Bull Dogg agomba kukiririmbamo ariko ntabwo yigeze agera ku rubyiniro ku mpamvu zitatangajwe.

Social Mula yaririmbanye na Phil Peter indirimbo bahuriyemo bise Amata
Social Mula yaririmbye ibihangano bye bitandukanye
Umuhanzi Nillan YNB uri mu bakizamuka ni umwe mu bagaragaye ku rubyiniro
Uruvunganzoka rw'abantu rwari rwinshi muri iki gitaramo
Uyu muhanzi yataramiye Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arena
Rema w'imyaka 21 yavukiye muri Leta ya Ado muri Nigeria
Uyu muhanzi ni umwe mu bari kuzamukana imbaraga mu muziki wa Afurika muri Rusange
Uyu muhanzi w'imyaka 21 ni umwe mu bagezweho muri Nigeria
Uyu muririmbyi amaze iminsi itatu ari mu Rwanda
Wari umwanya mwiza wo gusohokana n'uwo ukunda
MC Tino imbere y'abakunzi b'umuziki bari bitabiriye
MC Tino wari umushyushyarugamba ku rubyiniro
Mbere y'uko Rema ajya ku rubyiniro habanje kuzimywa amatara
Mike Kayihura ubwo yari ari kuririmbana n'abari bitabiriye iki gitaramo
Mike Kayihura ku rubyiniro
Mike Kayihura na Kivumbi baririmbanye Sabrina, indirimbo bombi bahuriyemo
Mike Kayihura ni umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane
Nillan YNB yagiye ku rubyiniro mbere ho gato y uko Mike Kayihura ajyaho
Mike Kayihura yaririmbye indirimbo ze zitandukanye ageze ku yitwa Tuza arishimirwa cyane
Mike Kayihura yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo
Mu 2019 nibwo Rema yasinye amasezerano na Jonzing World Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage
Muri Kigali Arena hari hakubise huzuye
Nillan YNB ni umwe mu banyempano bakwiriye kwitegwa
Rema afata ifoto n'abari bitabiriye
Rema agezweho mu ndirimbo Soundgasm
Rema ubwo yari ku rubyiniro abantu bafataga amashusho n'amafoto bye bifashishije telefone
Rema na Higa Sharon bahoberanye nyuma y'uko uyu mukobwa yigaragaje ku rubyiniro
Rema ni ubwa mbere ageze mu Rwanda
Rema yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro
Rema yaririmbye indirimbo zirimo Dumebi
Rema yari ari kumwe n'umubyinnyi Higa Sharon ku rubyiniro
Rema yari yishimiye kuririmbira mu Rwanda
Rema yaririmbye muri iki gitaramo nyuma y'abandi bahanzi bo muri Nigeria baheruka kuririmbira mu Rwanda barimo Adekunle Gold ndetse na Omah Lay
Rema yasabye abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo ko bafatana ifoto y'urwibutso
Rema yataramiye abanyarwanda nyuma y'iminsi ibiri ageze i Kigali
Rema yizihiye abanyarwanda
Social Mula ku rubyiniro
Abakunda ibirori bari babukereye
Abakunda ibirori bari bitabiriye ku bwinshi
Abanyarwanda bari benshi bitabiriye iki gitaramo
Buri wese yabyinaga uko abishoboye
Dj Marnaud ku rubyiniro
Dj Marnaud yashyuhije abari bitabiriye iki gitaramo
Dj Marnaud DJ Toxxyk na Kivumbi ku rubyiniro
Higa Sharon yigaragaje ku rubyiniro rwa Rema
Higa Sharon na Rema bari kubyinana
Higa Sharon yagiye ku rubyiniro ubwo Rema yaririmbaga indirimbo ye yitwa Soundgasm
Higa Sharon yakoresheje imbaraga nyinshi nawe abyinana na Rema
Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu
Iki gitaramo cyari kirimo abantu b ingeri zitandukanye
Iki gitaramo ni icya gatatu cyari kijemo umuhanzi wo muri Nigeria nyuma yo gukomorera ibitaramo
Imyambarire y ibirori niyo yagaragaye ku bari bitabiriye
Inkumi zari zizihiwe muri iki gitaramo
Inkumi zifataga amashusho ziri muri iki gitaramo ubona zizihiwe
Kigali Arena yabereye iki gitaramo yari irimo abakunzi b umuziki benshi
Kigali Arena yari irimo abantu benshi
Kivumbi ku rubyiniro
Marnaud na Mike Kayihura ku rubyiniro

Amafoto: Darcy Igirubuntu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .