00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 35: Imiterere y’abakobwa begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kamena 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Global Beauty 2021 ryaberaga mu Rwanda hashakishwa abahiga abandi kugira ngo bazahagaraririye u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza ryasojwe ku wa Kane.

Iri rushanwa ryabereye mu muhezo kuri Canal Olympia Rebero ku wa 24 Kamena 2021.

Ryabaye hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho buri wese wageze aho ryabereye yasabwaga kwerekana icyemezo kigaragaza ko adafite iki cyorezo.

Ryasojwe abakobwa bane bahawe amakamba arimo iry’igisonga cya kane ryahawe Iwacu Gretta wari unafite irya Miss Congeniality, Ingabire Grace witabiriye Miss Supranational 2020 wabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa, Bayizere Diane wabaye igisonga cya kabiri muri iri rushanwa na Honorine Uwase wabaye igisonga cya mbere.

Dorinema Queen wegukanye ikamba ry’umukobwa ufite isura nziza kurusha abandi, Stella Matutina wakunze guhiga bagenzi be mu majwi wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021, Uwimana Clémentine wegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 n’irya Long Gown, Rutayisire Cynthia Umutesi wabaye Miss Tourism Global Rwanda 2021, Gisagara Uwicyeza Landrine watwaye irya Miss Golden Africa Rwanda 2021 na Miss Photogenic ndetse na Irera Queen Isabella wabaye World Top Model Rwanda 2021.

Bamwe mu bakobwa begukanye amakamba azatuma baserukira u Rwanda bavuze bishimiye intambwe bateye kandi bazahagararira igihugu neza.

Landrine Gisagara Uwicyeza watwaye irya Miss Golden Africa Rwanda 2021 na Miss Photogenic, uzahagararira u Rwanda muri Turikiya, yabwiye IGIHE ko yishimye avuga ko ibanga yakoresheje nta rindi ahubwo ari ukwigirira icyizere.

Ati “Ibanga nakoresheje ni ukwigirira icyizere nkaba nanabonye amakamba Imana ishimwe. Intego ni uguhagararira u Rwanda, nanjye niteza imbere muri rusange.”

Irera Queen Isabella wabaye World Top Model Rwanda 2021, uzahagararira u Rwanda mu Butaliyani, na we yavuze ko yishimye .

Ati “Nishimiye cyane kandi ndashima Imana. Nariteguye bihagije nigirira icyizere ndetse n’umuryango uranshyigikira. Nari mfite icyizere cy’uko nzegukana ikamba.”

Nadia Umutoniwase usanzwe akina muri filime Umuturanyi ya Clapton Kibonge, muri iri rushanwa afite ikamba rya Miss Populality. Yavuze ko iri rushanwa ryatumye hari indi ntambwe atera mu buzima bwe ndetse ikamba yabonye azarikoresha neza.

Abakobwa bahize abandi bambitswe amakamba abahesha itike izabajyana mu marushanwa mpuzamahanga arimo Miss Africa Golden izabera muri Turikiya, World Top Model izabera mu Butaliyani, Miss Tourism World izabera mu Bushinwa, Miss Glamour Faces World izasorezwa muri Vietnnam, Miss Glam World izabera mu Buhinde na Miss Tourism Global ishobora kubera mu Bushinwa cyangwa Thailand.

Aba bakobwa bari bafatanye urunana bategereje kumenya abahize abandi bazaserukira u Rwanda
Buri wese yagaragazaga akanyamuneza ku maso
Ni bo bazavamo abahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye
Aha, aba bakobwa bari kubyina indirimbo ya Jason Derulo na Nuka yitwa ‘Love Not War’
Akanyamuneza kari kose kuri aba bakobwa
Bayizere Diane atambuka mu ikanzu ndende
Bayizere Diane ni umwe mu bakobwa bari bahataniye amakamba muri Miss Global Beuaty Rwanda 2021
Buri wese yifotozaga uko abona bimubereye
Buri mukobwa yagiye atambuka mu ikanzu ngufi imugaragaza
Uwimana Clémentine mu ikanzu ndende
Uwimana Clémentine yegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 n’irya Long Gown
Dorinema Queen mu ikanzu ndende
Dorinema Queen yegukanye ikamba ry'umukobwa ufite isura ishamaje kurusha abandi
Dushyirehamwe Anne Marie mu ikanzu ndende
Ingabire Grace mu ikanzu ndende
Ingabire Grace witabiriye Miss Supranational 2020, yabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa
Iwacu Gretta mu ikanzu ndende
Iwacu Gretta ufite ikamba rya Miss Congeniality n'ikamba ry'igisonga cya kane, mbere yo kwambikwa amakamba ye
Uwase Honorine nka bagenzi na we yigaragaje mu ikanzu ndende
Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere
Ibirori byo kwambika amakamba aba bakobwa byabereye mu muhezo kuri Canal Olympia Rebero
Irera Queen Isabella mu ikanzu ndende ni uku agaragara
Irera Queen Isabella wabaye World Top Model Rwanda 2021
Iri rushanwa ntabwo ryigeze riheza umukobwa uwo ariwe wese washakaga kwigaragaza. Aha Dushyirehamwe Anne Marie wahawe ikamba rya Miss Talent yari ari kwiyerekana
Iri rushanwa ryarimo abakobwa barenga 30
Gisagara Uwicyeza Landrine watwaye ikamba rya Miss Golden Africa Rwanda 2021 na Miss Photogenic mbere y'igikorwa cyo kumwambika ikamba
Gisagara Uwicyeza Landrine yiyerekana mu ikanzu ndende
Umutoniwase Nadia usanzwe akina muri filime Umuturanyi ni ubwa mbere yari yitabiriye amarushanwa y'ubwiza
Umutoniwase Nadia umenyerewe sinema afite ikamba rya Miss Popularity
Ndekwe Paulette uhagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda ari nayo yateguye iri rushanwa
Rutayisire Cynthia Umutesi yabaye Miss Tourism Global Rwanda
Rutayisire Cynthia Umutesi mu ikanzu ndende
Stella Matutina wahawe ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021 mu ikanzu ngufi igaragaza imiterere ye
Stella Matutina wakunze guhiga bagenzi be mu majwi, yegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021
Uwimana si ubwa mbere yari yitabiriye amarushwanwa y'ubwiza kuko yitabiriye na Miss Rwanda 2021 ntiyahirwa

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .