00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samantha uzwi muri sinema uherutse gupfusha umwana ukivuka, yasoje kaminuza (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Abemera ijambo ry’Imana bavuga ko imiruho iza iherekejwe n’imigisha, uko ibibi byisukiranya ni nako ibyiza byinshi biza bibiherekeza. Mu kwezi kumwe abyaye ubuheta bwe uruhinja rugahita rwitaba Imana nyuma y’umunsi umwe, Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri sinema y’u Rwanda yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Tariki 18 Mata 2021, Ingabire Pascaline wamenyekanye nka Samantha muri filime na Mukaneza mu Inzozi Series, yapfushije umwana yari amaze umunsi umwe yibarutse.

Ni umwana witabye Imana uyu mubyeyi amaze iminsi mike atanze igitabo cy’ubushakashatsi yakoze asoza Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza.

Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2021, Samantha ni umwe mu banyeshuri ba ULK bahawe impamyabumenyi zabo yambara ikanzu y’intiti zisoje kaminuza aho yigaga Ibaruramari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Ingabire yinjiye muri sinema nyarwanda mu 2015 biramuhira aramenyekana.

Ubwo yamurikaga igitabo cy'ubushakashatsi, Samantha yiteguraga kwibaruka imfura ye
Mu minsi ishize, Samantha yashyinguye umwana we witabye Imana nyuma y'umunsi umwe avutse
Mu kwezi kumwe abyaye akanapfusha umwana, Samantha uzwi muri sinema y’u Rwanda yasoje Kaminuza

Inkuru bifitanye isano: Imibereho ya Ingabire Pascaline wamamaye muri sinema nyarwanda (Video)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .