00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kabyiniro, umunyamakuru wa Salus yatunguranye yambika umukunzi we impeta

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 Gashyantare 2016 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Mu gitaramo cyabaye mu ijoro ribanziriza St Valentin, Sam Karenzi umunyamakuru wa Radio Salus mu biganiro by’imikino, yatunguye benshi asaba umukunzi we kuzamubera umugore.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare mu kabyiniro kitwa Kaizen gaherereye ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyiswe ‘Valentines Party’. Cyagaragayemo abahanzi Big Farious, Dj Pius, Mani Martin, Charly na Nina n’abandi.

Mu masaha asatira saa sita z’ijoro, Dj Pius yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko bigizwemo uruhare n’umugore we Umulisa Ange.

Mu kanya nk’ako guhumbya, Sam Karenzi ukorera Radio Salus yafashe indangururamajwi avuga iby’urukundo rusobetse ibyishimo afitanye n’umukobwa witwa Irakoze wari wamuherekeje muri iki gitaramo.

Mu ruhame rw’abafana bagera ku gihumbi bari buzuye akabyiniro ka Kaizen, Sam Karenzi yabwiye Irakoze ko ‘ari we mukobwa yifuza gukunda iteka’. Irakoze irakoze yasanze Sam Karenzi aho yari ahagaze rwagati mu kabyiniro, amugwa mu gituza barahoberana.

Batararekurana, Nkusi Arthur wari uyoboye ibirori yazaniye impeta Sam Karenzi ahita asaba umukunzi we niba bishoboka ko yayambara bikaba ikimenyetso cy’uko ‘yemeye kuzamubera umukunzi iteka’ undi ntiyazuyaza avuga ‘YEGO’.

Abafana babakomeye mu mashyi ndetse abahanzi benshi barimo Farious na Charly & Nina bahita baririmbira aba bombi biyemeje gukundana iteka.

Sam Karenzi yabwiye IGIHE ko amaze umwaka n’amezi atandatu akundana na Irakoze ndetse ko Imana nibaha ubuzima bazerekana ibirori bidatinze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .