00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ibanga rikomeye, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona bagiye gukorera ubukwe i Rutsiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Kanama 2021 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya ukomeye akaba n’umunyamakuru uri mu bakunzwe bikomeye mu Rwanda, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona bari kwitegura ubukwe bugiye kubera mu karere ka Rutsiro.

Ubu bukwe buzaba kuri uyu wa 14 Kanama 2021, buzabera mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ubu bukwe buri gutegurwa mu ibanga rikomeye, ndetse abantu bake batumiwe bazanahagurukana n’abageni mu mujyi wa Kigali, bahawe amabwiriza yo kutazamena ibanga. Nta wemerewe gutanga amakuru, gusakaza amafoto n’amashusho y’ibi birori.

Ibanga mu bukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona ntabwo ari rishya, ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko nawo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.

Nubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abari bamaze gutahura ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana.

Nkusi Arthur amaze iminsi ari mu myiteguro y'ubukwe bwe
Nkusi Arthur asanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda
Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona barushinze nyuma y'igihe bamaze bakundana
Fiona Muthoni Naringwa yabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni
Miss Fiona Muthoni Naringwa yanabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017
Ubukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona buzabera ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu busitani n'umucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .