00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

J. Cole yinjije hafi miliyoni 2$ mu cyumweru kimwe kuri album yasohoye ari mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kamena 2021 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Byibuza hafi miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika akabakaba miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ni yo J. Cole yinjije mu cyumweru cya mbere amaze gusohora album ye ya Gatandatu yise ‘The Off-Season’.

Iyi album ya J. Cole iriho indirimbo uyu muraperi yafatanyije n’abandi bahanzi barimo 21 Savage, Lil Baby na Cam’ron.

Kuva ‘The Off-Season’ yasohoka, imaze kuza ku mwanya wa mbere inshuro esheshatu yikurikiranya muri album zikunzwe.

Ibi byiyongeraho ko ariyo album yarebwe cyane mu cyumweru kimwe kuva umwaka wa 2021 watangira.

Mu Cyumweru cya mbere ikimara gusohoka, abayumvise barenga miliyoni 325,5 mu gihe hagurishijwe kopi 282 000.

Ikindi kandi ni uko mu Cyumweru kimwe gusa iyi album igiye hanze, uyu muraperi yari yinjije hafi miliyoni ebyizi z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Bivugwa ko J. Cole amaze gukusanya 1.727.000 $.

Indirimbo ‘My life’ iri kuri iyi album niyo iyoboye izindi mu kwinjiza menshi kuko yonyine yinjije arenga ibihumbi 214 by’amadolari ya Amerika.

Iyi album uyu muraperi yayisohoye mu minsi ishize ubwo yari mu Rwanda yitabiriye imikino ya BAL, aho yakiniye imikino itatu Patriots BBC.

"My Life" niyo yari iyoboye izindi mu kwinjiriza menshi uyu muraperi mu cyumweru cya mbere

J. Cole ari mu baraperi bakomeye ku Isi
Amafaranga J. Cole yinjije kuri buri ndirimbo iri kuri iyi album
J. Cole yakiniye imikino itatu Patriots BBC mu mikino ya BAL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .