MTN mu bufatanye na Charly & Nina bategura kumurika album yabo ya mbere

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Charly na Nina mu kubafasha mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bahisemo gushingira ku mbaraga z’umugore.

MTN Rwanda n’aba bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwandana basinye amasezerano y’ubufatanye mu myiteguro yo kumurika album ndetse banasobanurira itangazamakuru byinshi mu bizaranga igitaramo cyabo gitegerejwe ku wa 1 Ukuboza 2017.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku ishami rya MTN rya Kimironko, abahagarariye ubuyobozi bw’iyi sosiyete batangaje ko impamvu bahisemo gukorana n’aba bahanzi ari uburyo bwo gushyigikira umuziki mu Rwanda, bikazafasha mu kumenyekanisha igitaramo cyabo n’indi myiteguro y’ingenzi.

Charly na Nina batumiye abahanzi batandukanye, ku isonga hari Juliana Kanyomozi, Geosteady baririmbanye muri "Owooma", Big Farious, Dj Pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu n’itsinda rya Neptunez Band.

Teta Mpyisi wari uharariye MTN mu isinywa ry’aya masezerano yagize ati “"Dushyigikiye imyidagaduro. Twishimiye kubashyigikira kandi tunejejwe no kuba iyi album y’abahanzikazi b’imbaraga igiye kumurikwa mu bufatanye na MTN Rwanda."

Nina yagarutse ku bahanzi bazafatanya avuga ko impamvu bahisemo Juliana Kanyomozi nk’umushyitsi mukuru ari uko ari umwe mu bagore b’icyitegererezo mu karere.

Yagize ati "Twahuye na Juliana Kanyomozi muri Uganda dusanga azi indirimbo zacu tumusaba ko yazaza kudushyigikira mu gitaramo cyacu arabyemera. Twamuhisemo kubera indirimbo ye yitwa "Woman" yamuhesheje igihembo binahuza na album tugiye kumurika kuko yibanda ku mbaraga z’umugore."

Umujyanama w’iri tsinda binyuze muri Decent Entertainment, Muyoboke Alex, yavuze ko bateguye igitaramo cyiza bitezeho kuzasusurutsa abakunzi b’umuziki mu Rwanda ndetse ashishikariza abantu kuzitabira ari benshi.

Biteganyijwe ko ’Imbaraga’, album ya mbere ya Charly na Nina bazayimurika ku itariki 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo gikomeye gitegerejwe kubera muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali).

Charlotte Rulinda [uzwi nka Charly] na Fatuma Muhoza [Nina] bamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Indoro’ bahuriyemo na Big Farious, igakundwa mu gihugu hose ndetse ikanabambutsa imipaka mu bihugu by’akarere, bakomereje ku yitwa ’Agatege’, ’Face 2 Face’, na ’Owooma’ zakunzwe.

Umujyanama wa Charly & Nina binyuze muri Decent Entertainment, Muyoboke Alex mu isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye na MTN
Charly na Teta Mpyisi wari uharariye MTN mu isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye
MTN yemerenyije ubufatanye na Charly & Nina mu myiteguro y'igitaramo cya album yabo ya mbere
Rwema Denis uyoboye imyiteguro y'igitaramo muri Decent Entertainment ibarizwamo Charly na Nina
Charly
Umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza