Mr Nice yacucuwe n’indaya bararanye, ateza imvururu mu gace

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Lucas Mkenda wamenyekanye cyane nka Mr. Nice, yongeye kuvugwa bikomeye mu itangazamakuru ryo muri Tanzania nyuma y’aho afashwe n’inzego zishinzwe umutekano yateje imvururu mu gace yacucuriwemo n’indaya.

Mr Nice yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye mu myaka ishize yasohoye kuri album yise "Kidali Po"; yaririmbye iyitwa "Rafiki"; "Fagilia"; "First Lady", "Kikulacho"; "Nakuita"; "Kila Mtu Na Demu Wake" n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi wari umaze igihe adakora ibihangano bishya bitewe n’ibibazo by’ubukene bukabije, yongeye kuba iciro ry’imigani mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho yibwe n’umukobwa bararanye muri hoteli akabyuka ateza imvururu mu baturage b’aho yaraye kugeza ubwo atawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Ikinyamakuru kitwa Risasi Mchanganyiko cyo muri Tanzania cyasohoye inkuru igaragaramo amafoto y’uburyo uyu muhanzi yashungerewe n’abo mu gace kitwa Kinondoni, agaragaza akababaro ndetse abamubonye bahamije ko yarize cyane agatakamba atitaye ku kuba ari ikimenyabose.

Ababonye Mr. Nice muri ako gace basobanuye ko yaharaye ijoro rimwe ndetse akaririmbira mu kabyiniro kaho ariko bikavugwa ko yari yasinze bikomeye kuburyo ibyo yavugaga bitasohokaga neza mu kanwa. Yahavuye aherekejwe n’umukobwa abamubonye bise ’Happy’ bararyamana bucya atakimuca iryera.

Uyu muhanzi yabyutse saa tanu z’amanywa agendagenda muri ako gace ka Kinondoni kazwi cyane i Dar Es Salaam, avuga ko yibwe n’umukobwa bararanye ndetse anisaka nk’uko bihamywa n’abamubonye ndetse n’amashusho ye yagiye afatwa.

Mr. Nice yasabye abo muri ako gace kumushakira uwo mukobwa avuga ko yamutwaye telefoni ndetse n’amashilingi yo muri Tanzania 230,000 n’ibindi by’agaciro bitandukanye.

Abaturage bo muri ako gace baje kumuzanira uwo mukobwa bararanye akamucucura, undi aramutontomera bikomeye kugeza ubwo habaye umuvundo udasanzwe bagakizwa na polisi yahise ibata muri yombi bakurikiranyweho ubusinzi no kubangamira abandi mu masaha y’akazi.

Umukobwa witwa Happy washinjwaga kwiba Mr. Nice, yireguye imbere y’inzego zishinzwe umutekano avuga ko ubujura ashinjwa butabaye kuko ngo telefoni y’umuhanzi bararanye yafatanywe yari ayifashe atagamije kuyitwara burundu kuko ngo yari agiye hanze kugura imiti.

Mr. Nice avuzwe mu nkuru zo kwibwa n’umukobwa bararanye, mu gihe yatangiye no kwegura umutwe akagaruka mu bikorwa bijyanye na muziki, byabimburiwe n’indirimbo nshya ivuga amateka ye yitwa "Sina" yafashijemo Harmonize wo muri Wasafi Records ya Diamond.

Uyu muhanzi wakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe mu myaka ya 2000 yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu mwaka ushize. Icyo gihe byakwirakwijwe ko yapfuye biturutse ku butumwa bwatangajwe na East African TV ariko bikaza kugaragara ko byari ibihuha.

Mr Nice yabyutse ku manywa y'ihangu ateza imvururu mu gace yibiwemo
Uyu muhanzi yacucuwe n'umukobwa bararanye amutwara amafaranga na telefoni
Mr Nice ashungerewe n'abo mu gace yibiwemo
Uyu muhanzi yacucuwe n'umukobwa bararanye amutwara amafaranga na telefoni
Uyu muhanzi yafotowe ari mu baturage abasaba kumufatira umukobwa wamwibye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza