00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Eazi ari mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mr. Eazi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye mu muziki wa Nigeria, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho bivugwa ko azitabira ibirori byo gufungura imikino ya BAL (Basketball Africa League).

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yageze mu Rwanda kuri uyu wa 11 Gicurasi 2021 akubutse i Accra muri Ghana.

Umwe mu bantu bazi neza aya makuru yo kuza mu Rwanda kwa Mr Eazi, yahamirije IGIHE ko uyu mugabo w’icyamamare yageze mu mujyi wa Kigali.

Byitezwe ko uyu muhanzi azatarama mu birori byo gufungura imikino ya BAL tariki 16 kugeza kuri 30 Gicurasi 2021.

Mr Eazi yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yahakoreraga igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Ni igitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abandi barimo Bruce Melodie na Charly & Nina kimwe n’aba Djs bari bakomeye barimo DJ Marnaud na nyakwigendera DJ Miller.

Bruce Melodie yaririmbye mu gitaramo cya Mr Eazymu 2017
Charly na Nina bari mu gitaramo cya Mr Eazy
Nyakwigendera DJ Miller (imbere) na Dj Marnaud bacuranze mu gitaramo cya Mr Eazy
Muri Kigali Convention Center hari hakubise huzuye abakunzi ba Mr Eazy
Buri wese yifuzaga gucyura agafoto ka Mr Eazy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .