00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Eazi agiye kubaka amacumbi agezweho ku kirwa cyo mu Kivu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Mr Eazi uri mu bahanzi bubatse izina muri Afurika, yasuye kimwe mu Birwa biherereye mu Kiyaga cya Kivu, aho agiye gushora imari mu kubaka amacumbi agezweho.

Mr Eazi amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba amahirwe y’ishoramari ahari. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasuye Ikirwa cyo mu Kiyaga cya Kivu aho yifuza gushora imari.

Ati “Ku munsi w’ejo nasuye Ikiyaga cya Kivu, by’umwihariko Ikirwa twifuza gushoramo imari tukahubaka amacumbi agezweho (Luxury Eco Resort) n’ikigo cy’isanamaitima (Wellness Centre). Ndi kugirira ibihe byiza mu Rwanda.”

Wellness Centre ni ibigo bifasha abantu mu isanamitima, komora ibikomere byo ku mutima byatewe n’ihungabana kimwe n’ibindi bishobora kubuza umuntu amahoro n’umutuzo.

Mr. Eazi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade, yanaganiriye n’abayobozi ba MTN Rwanda ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yanasuye kandi inzu zihanga imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y’itsinda ry’abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie. Yavuze ko yabateje imbere akagura ibyo bakora aho kubihabwa ku buntu.

Uyu muhanzi wanitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali, yanabonanye n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda cyo kimwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

Yanasuye Kaminuza ya ALU iherereye i Masoro.

Indirimbo nshya Mr Eazi aherutse gusohora

Mr Eazi ubwo yari mu bwato yerekeje ku kirwa agiye gushoraho imari
Uyu musore w'imyaka 29 yatangaje ingero z'ibikorwa yifuza gushoramo imari mu Rwanda
Mr Eazi ubwo yageraga ku kirwa agiye gushoraho imari, bamusobanuriye ibyatsi byahameze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .