00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizzo yaciye bugufi asaba imbabazi Safi Madiba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kanama 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ine Safi Madiba asezeye mu itsinda rya Urban Boys, Nizzo Kaboss byavugwaga ko ari we nyirabayazana w’umwuka mubi watumye n’uyu mugabo asezera, yaciye bugufi amusaba imbabazi, anahishura ko ahora yifuza ko bakongera gukorana indirimbo.

Ibi Nizzo yabivuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusinya amasezerano afite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwamamaza inzoga ya K Vant ituruka muri Tanzania.

Muri iki kiganiro ubwo yari abajijwe ku mubano we na Safi Madiba yavuze ko nta kibazo bafitanye nubwo atahakanye ko hagiye habaho gushyamirana hagati yabo.

Ati “Gushyamirana ntaho kutaba, n’umugore n’umugabo barashyamirana. Gusa ndamusaba imbabazi niba hari aho namukoshereje kandi nanjye namaze kumubabarira kera.”

Icyakora nubwo yasabye imbabazi, Nizzo Kaboss yahakanye amakuru yavuzwe ko yajyaga afata Safi Madiba akamukubita.

Ati “Uriya musore urabona uko ngana uku namubasha? Ayo ni amagambo abantu baba bavuga ngo baryoshye inkuru.”

Uyu muhanzi abajijwe niba atajya akumbura gukorana na Safi Madiba indirimbo, yavuze ko ahora abyifuza kandi azabimusaba.

Yavuze ko atazacika intege zo gusaba Safi Madiba ko bakongera gukorana indirimbo nka Urban Boys kandi asanga afite icyizere ko izabaho.

Ati “Ndabyifuza, nifuza kongera kuririmbana na we gusa atari njye gusa ahubwo nk’itsinda rya Urban Boys. Nzabimusaba kandi mfite icyizere ko ntazapfa bitabayeho.”

Nizzo asabye imbabazi Safi Madiba mu gihe bari bamaze imyaka igera kuri ine umwuka utameze neza hagati yabo, uku kurebana ay’ingwe ni na byo byatumye iyahoze ari Urban Boys y’abahanzi batatu ubu isigayemo babiri nyuma y’uko Safi Madiba ayisezeyemo mu mpera za 2017.

Nizzo yavuze ko ahora yifuza kuba yakongera gukorana indirimbo na Safi Madiba
Nizzo, Humble Jizzo na Safi Madiba bari bagize itsinda rya Urban Boys

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .