00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mohombi uri i Kigali, yitozanyije n’itsinda rizamucurangira muri BAL

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Mohombi wanditse izina muri muzika mpuzamahanga mu myaka ya 2010, ari mu Rwanda yitabiriye imikino ya BAL igiye gutangira guhera ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi muri Kigali Arena.

Mohombi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, maze asangiza abamukurikira amashusho yafatiye muri hotel acumbitsemo i Kigali.

Uyu mugabo ugaragaza ko yishimiye kuba agiye kuririmba mu mikino ya BAL, yabwiye abakunzi be ko uyu mwaka uzaba uw’amateka ku muziki we.

Mohombi w’imyaka 34, akomoka muri RDC kuko se ariho avuka, ariko yakuriye muri Suède ku ivuko rya nyina.

Yamenyekanye cyane mu myaka ya 2011 binyuze cyane mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye n’umuhanzikazi Nicole Scherzinger. Hari nyuma yo gusinyishwa amasezerano y’imikoranire na RedOne, umwe mu batunganya indirimbo banditse izina ku Isi.

Mohombi yakoze izindi ndirimbo zirimo In your head, Bumpy Ride, Miss me yakoranye na Nelly kimwe n’izindi nyinshi.

Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo MTV mu 2011, Billboard Music Award, Grammy n’ibindi.

Mohombi ubwo yari mu ndege aje mu Rwanda
Mohombi yishimiye kuba agiye gutaramira abazitabira imikino ya BAL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .