Miss Wema Sepetu yagabuye inzoga mu birori by’abakoresha Instagram mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Icyamamare muri Tanzania Wema Sepetu yaranzwe n’udushya mu birori by’abakoresha Instagram yitabiriye i Kigali, yahaye inzoga mu bitabiriye biganjemo abakobwa babanje kurwanira kumukoraho no kumuhobera.

Muri ibi ibirori yitabiriye nyuma y’iminsi ibiri asesekaye mu Mujyi wa Kigali, yongeye gushimangira ko yakunze u Rwanda nubwo ari ku nshuro ya mbere yahageze ndetse anagaruka ku buryo ataciwe intege n’ibizazane yanyuzemo muri uyu mwaka ugana ku musozo.

Miss Wema Sepetu yageze ahabereye ibirori mu masaha akuze byamaze kugera mu wundi munsi ariko ntibyaciye intege abitabiriye nabo bari bagiye baza urusorongo kubera imvura yatonyangaga mu bice bitandukanye bya Kigali. Ibirori byahumuje mu rukerera.

Ibirori bya Wema Sepetu byabereye i Nyarutarama muri Lounge Chillax/Century Park byitabiriwe n’abahanzi bazwi mu Rwanda barimo Charly na Nina, Safi Madiba, Yvan Buravan, Platini, Derek wo muri Active, Marina n’abandi batandukanye.

Abaje mu birori bya Sepetu barimo na bamwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram n’abandi bari bamubonye bwa mbere barwaniye kumukoraho akihagera bakigizwayo n’abasore b’ibigango bamucungiye umutekano.

Mbere y’uko Wema Sepetu agera ahabereye ibirori, wasangaga abantu bafashe ibyicaro baganira, abandi banywa inzoga ari nako bakurikira umuziki wacurangwaga na Dj Nano.

Wema Sepetu akimara gutambuka ku itapi itukura yitegura gufata amafoto yatunguwe n’umwe mu bakobwa bitabiriye nk’iyagatera akamugwamo. Yarize amarira arashoka avuga ko akunda iki cyamamare gusa abashinzwe umutekano bamushyira ku ruhande. Yahavuye ashagawe cyane n’abiganjemo abagabo bamusabaga ko bifotozanya.

Ibirori byatangijwe no kunywa aho uyu mukobwa yasabagizaga mu bafana inzoga izwi nka ’Belaire’. Yasukiye buri wese wabishakaga, afasha abiganjemo abakobwa bamusabaga kubafasha gutsinda icyaka kugeza acuritse igicupa kinini yari afite.

Ibizazane yanyuzemo muri uyu mwaka ngo ntibyamuciye intege

Wema Sepetu yakomoje ku bibazo bya hato na hato yagiye anyuramo muri uyu mwaka birimo gufungwa, kubura urubyaro, gushinjwa ubutinganyi, guhagarikirwa ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi, yemeza ko ngo yabikenyereyeho ntibimuce intege ngo atakaze icyizere cy’ubuzima.

Mu ijambo ry’akanya gato yavuze yavuze atangiza ibirori anasuhuza abantu, Miss Wema Sepetu yagize ati "Nakunze mu Rwanda cyane, muri abantu beza biratinze ngo nzagaruke. Uyu mwaka wa 2017 ni umwaka wangoye cyane ariko nubwo byari bigoye narihanganye ndaseka ndenzaho, ariko ibyo ntibyanciye intege."

Yahise ashimangira ko agikomeje kuba umwamikazi wa Instagram atangira kwifata amashusho y’ibyo yakoraga byose abinyuza kuri urwo rubuga muri uwo mwanya aho byakurikirwaga n’ababarirwa mu bihumbi muri miliyoni eshatu zimukurikira.

Wema Sepetu yagabuye inzoga ya Belaire mu bitabiriye biratinda

Miss Wema Sepetu ntiyigeze agubwa neza n’uyu mwaka kuko yafashwe n’inzego z’umutekano muri Gashyantare 2017, icyo gihe yafunzwe iminsi irindwi ashinjwa gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge mu kirego yagombaga kwireguramo no ku munsi yitabiriye ibirori bye i Kigali.

Umwunganizi we mu by’amategeko, Peter Kibatala, asobanura impamvu umukiriya we atabonetse, yavuze ko yagize ibyago byo kubura umuntu wo mu muryango we bityo atashoboraga kugera mu rukiko kuri uwo munsi nk’uko byatangajwe na Bongo5.

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production. Yaherukaga gutangiza ikigo gicuruza ibyongerera ubwiza abakobwa birimo ’Lipstick’ zizwi nka Kiss zahagaritswe muri Tanzania zivugwaho ’kutuzuza ubuzirange’.

Abakobwa bari bahogoye bashaka gukora kuri Wema Sepetu
Abakobwa barwaniye gukora kuri Wema Sepetu akihagera
Abakobwa bazwi cyane kuri Instagram basohotse mu myambarire y'abanyabirori
Abakobwa b'ikimero bari bahari
Abantu bategereje Wema Sepetu amasaha menshi
Abantu benshi batangiye kuhagera bwije cyane kubera imvura yajojobaga mu bice bitandukanye bya Kigali
Asinah yaje muri ibi birori
Bifotoza...
Charly na Nina bakigera kuri Chilax Lounge ahabereye igitaramo
Charly na Nina bavuze ko bishimiye kwitabira ibi birori
Charly na Nina bitegura kumurika album ya mbere
Ciney ukora kuri KFM hano yakiraga Yvan Buravan na Yannick Mukunzi muri ibi birori
Ciney yari yasohokanye na Tumusime Ronald barushinze
Ibirori by'abakoresha Instagram
Inzoga ya Belaire igezweho muri iki gihe
Marina ubarizwa mu nzu itunganya umuziki imwe na Safi akigera i Nyarutarama
Nana Marley uri mu bazwi kuri Instagram yifotoza
Safi Madiba n'umujyanama we mushya Baad Rama bitabiriye ibi birori barindiwe umutekano
Sandra Teta wamenyekanye mu gutegura ibitaramo nk'ibi yari yaje mu cya Wema Sepetu
Shisha zari ziganje mu bitabiriye
Uwinjiraga wese yemererwaga kunyura no kwifotoza kuri Red Carpet
Uyu mukobwa wakanyujijeho na Diamond mu rukundo yagabuye manyinya acurika icupa rinini ryose
Wema Sepetu yageze ahabereye ibirori mu wundi munsi
Yabahaga inzoga bashyira amashusho kuri Instagram
Yavuze ko ibizazane yanyuzemo muri 2017 byarushijeho kumukomeza
Yifotozaga arindiwe umutekano mu buryo bukomeye
Mukunzi Yannick na Yvan Buravan mu byicaro bimwe na Sacha Kat wakanyujijeho na Nizzo mu rukundo
Uyu mukobwa w'icyamamare muri Tanzania yavuze ko yishimiye u Rwanda azagaruka
Wema Sepetu wiyita umwamikazi wa Instagram yatambutsaga amashusho y'ibyo akora kuri urwo rubuga

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza