00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Vanessa yahishuye impamvu zatumye arahira kutazongera gutangaza umukunzi we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Miss Uwase Vanessa yavuze ko atazongera gutangaza umukunzi we mbere y’uko binjira mu mushinga wo gukora ubukwe. Ni icyemezo yafashe abitewe n’impamvu zirenga imwe ariko ziganjemo ubuzima bw’urukundo yanyuzemo mbere.

Ibi Miss Uwase Vanessa yabitangarije IGIHE mu kiganiro duherutse kugirana ubwo yanamurikaga ku mugaragaro ubucuruzi yinjiyemo bw’ibikoresho bya Make Up yaniyitiriye ‘Hermajestyvanessa’.

Mu minsi ishize ubwo yahaga umwanya abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ngo bamubaze ibyo bifuza, byinshi mu byo Miss Vanessa yabajijwe byiganjemo umusore bakundana.

Nubwo yamubajijwe na benshi, Miss Vanessa yakomeje kubabera ibamba yanga kugira icyo amutangazaho.

Mu kiganiro na IGIHE, abajijwe impamvu akomeje gutsimbarara ku gutangaza umukunzi we, Miss Vanessa yavuze ko atamuvuga ku bw’impamvu z’akazi ke.

Ati “Ndamufite ariko sinamuvuga ku bw’impamvu z’akazi ke, igihe nikigera nzamubabwira.”

Icyakora uretse n’akazi k’umukunzi we, ahahise he mu rukundo n’amateka ahafite nabyo ntibimworohereza kuvuga uwo bakundana.

Ati “Usibye n’ibyo naje gusanga mbivuga bikarangira nabi. Naje gufata icyemezo cyo kubiceceka kuko ubanza iyo mbivuze bahita bamuntwara.”

Ikindi gikomeye gituma atagishamadukira gutangaza umusore bakundana, Miss Vanessa yavuze ko ari uko atakizera iby’urukundo rwo muri iki gihe.

Ati “Ubu ntacyo umuntu akizera, nabonye muri iyi minsi n’ubukwe buba bigapfa, singikunda kubyina mbere y’umuziki nka mbere. Nzabyizera mvuye mu kwa buki”

Miss Vanessa umaze igihe yemeza ko afite umusore bameranye neza mu rukundo, batangiye gukundana nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu bakundanye iminsi ndetse akanamwambika impeta icyakora iby’ubukwe bwabo bikaza gupfa.

Mbere y’uyu mugabo, Miss Vanessa yanavuzwe kandi mu rukundo na Olivis, umusore waririmbaga mu Itsinda rya Active. Nyuma y’uko urukundo rwabo rwavuzwe cyane mu itangazamakuru rwaje kurangira.

Ikiganiro na Miss Vanessa

Miss Uwase Vanessa yarahiye kutazongera kuvuga umukunzi we
Ibikoresho byifashishwa mu gukora 'Makeup' Miss Uwase Vanessa yashyize ku isoko yaranabyiyitiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .