00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Vanessa mu rukundo rushya! Ibitaravuzwe ku rugendo rw’ubuzima bwe n’umubano we n’umunyemari Putin Kabalu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ryasize abakurikiranira hafi imyidagaduro y’u Rwanda bamenye inkumi yitwa Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda. Uyu mukobwa yavuzwe mu nkuru nyinshi yaba iz’urukundo n’ubuzima bwe bwite.

Miss Uwase Vanessa ni umwe mu bazwi cyane mu Rwanda mu bikorwa byo kumurika imideli, yigeze kwitabira iserukiramuco rya sinema muri Nigeria, akubukanayo intsinzi yamuhesheje ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ahanini binashingiye ku nkuru ze mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye.

Mu minsi yashize yumvikanye mu rukundo n’umunyemari Putin Kabalu wari waramwambitse impeta, ndetse bafite gahunda yo kurushinga ariko bakaza gutandukana inzozi ze zitaraba impamo.

Miss Vanessa mu kiganiro cyihariye na IGIHE yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’undi musore yirinze gutangaza imyirondoro ye.

Yagize ati “Ubu mfite umukunzi mushya. Nkubwiye ikintu utari uzi, ni uko ntaricara n’ukwezi cyangwa amezi abiri ntafite umukunzi. Mfite umukunzi mushya tugiye kuzuza amezi atandatu dukundana.”

Miss Vanessa ubusanzwe utajya ukunda guhisha amarangamutima ye mu bijyanye n’urukundo, yavuze ko adashobora kuvuga uyu musore yihebeye bitewe n’akazi ke.

Ati “We sinamutangaza bitewe n’akazi ke, ariko urabizi ko ntajya mpisha! We yarabinyisabiye, ati akazi nkora wo kabyara we mbabarira, bambonye mu itangazamakuru byaba ibibazo.”

Nubwo uyu mukobwa yahishe umukunzi we, yahishuye ko ari umusore w’Umunyarwanda ndetse unatuye mu Rwanda.

Miss Vanessa yahishuye ko yamaze kubona umukunzi mushya

Umubano wa Vanessa na Olivis bandagazanyije ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma yo kuva mu irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Vanessa yinjiye mu rukundo n’umuhanzi Olivis wari mu itsinda Active ryari rikunzwe cyane.

Ubwo batandukanaga, baratukanye karahava by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga barandagazanya.

Inkuru zabo zayoboye izavuzwe cyane muri iyo myaka! Nyuma yo gutandukana buri wese yibazaga ko aba bantu babaye abanzi burundu.

Icyakora bihabanye n’ibyo, Miss Vanessa avuga ko abanye neza na Olivis nubwo nta mubano udasanzwe bafitanye.

Ati “Gutandukana kwacu byatumye biba induru, simbyinjiramo cyane ariko ni kwa kundi ushwana n’umuntu mukarakaranya ku buryo buri wese yumva yavuga abantu bakumva, birangira duteranye amagambo biba bibi cyane.”

“Kugeza ubu tubanye neza, hashize imyaka itanu ikintu batumva ni uko ubuzima bukomeza abantu bagakura.”

Ingeso za Putin zatumye ibyo kubana na Vanessa byanga

Ukiganiriza Miss Vanessa ku rukundo rwe na Putin, akubwira ko atigeze akunda uyu mugabo amukurikiyeho amafaranga kuko yamusanze mu buzima bwiza, kandi nta kidasanzwe yamuhaye atari afite na mbere.

Yagize ati “Sinzi uko abantu bapimaga amafaranga ye, njye sinayabonaga, nta kintu gikomeye rwose yampaye! Sindi umuntu wakundana n’umuntu kubera amafaranga. Sintoranya nagukunze ngukunda uko uri […]”

Mu rukundo rwe na Putin, uyu mukobwa yahuye n’urucantege rw’amagambo ya benshi ariko akomeza kuyima amatwi.

Yakomeje ati “Hari abavugaga ngo arashaje, ngo ni gute nakundana n’Umunye-Congo, njye nagukunze ngukunda uko uri, sindeba inkomoko cyangwa imyaka.”

Miss Vanessa yahishuye ko iby’ubukwe bwe na Putin byananiranye bitewe n’ingeso yabonye kuri uyu mugabo kandi atarashoboraga kuzihanganira.

Ati “Kubana n’umuntu bituma umumenya, kandi aho gukora ubukwe n’umuntu ukibona afite utubazo, biba byiza kubireka aho gutwarwa n’uko ugiye gukora ubukwe! Ukuntu nteye ikintu nkemanzeho nkakikubwira rimwe kabiri nkabona ntugihinduye sinabasha kubana nawe nk’uwiyahuye.”

Izi ngeso Miss Vanessa yanze kuvuga, ni zo zatumye atandukana na Putin amusubiza impeta yari yaramwambitse.

Nubwo ariko ubukwe bwanze, Miss Vanessa yavuze ko we na Putin babanye neza nubwo urukundo rwabo rwarangiye.

Nubwo yasubije impeta Putin, Miss Vanessa avuga ko batabanye nabi

Ibyo kwiyahura ngo byari uburwayi amaranye igihe

Ubwo yari muri Tanzania mu minsi ye ya nyuma y’urukundo rwe na Putin Kabalu, Miss Vanessa yashyize ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko yifuza kwiyahura.

Benshi babonye aya magambo baketse ko ari ikibazo cyo mu mutwe Miss Vanessa yatewe n’uko umugabo wamwambitse impeta yaba amwanze. Icyakora ngo si ko byagenze ahubwo byari uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

Ati “Burya ibintu mutazi ni uko njye ngira uburwayi bwitwa ‘Bipolar disorder’, ni indwara ishobora gutuma ugira agahinda gakabije kanatera kumva ko wakwiyaka ubuzima. Nayirwaye kuva kera kuko ngikora no muri RwandAir nari nyifite.”

Ikindi Miss Vanessa yahishuye ni uko Putin yamufashije icyo gihe, kuko yari azi neza uburwayi uyu mukobwa agira, yamushakiye umuganga muri Tanzania arahivuriza ndetse kugeza ubu yumva ari koroherwa kuko yananyweye imiti.

Kuba byarabaye bigakurikirana no gutandukana na Putin, Miss Vanessa avuga ko biri mu byatumye abantu bakeka ko ryari ihungabana yatewe no gucana ukubiri n’umugabo.

Nyuma yo gutandukana na Putin, uwahekwaga ubu arigenza

Ubwo yakundanaga na Putin, Miss Vanessa, avuga ko yari yarabujijwe n’umukunzi we kugira akazi akora kuko icyo yashakaga cyose yakimuhaga.

Ibi ngo byaragiye bimugaza uyu mukobwa mu mutwe ku buryo yumvaga nta kandi kazi ashaka gukora, icyakora nyuma yo gutandukana atakibona ibyo yahabwaga, yahagurukiye gushaka imirimo.

Kugeza ubu usibye kuba umunyamakuru wa City Radio, asigaye yamamaza sosiyete zitandukanye nka Forzza bet, Star Times na Catchyz.

Avuga kuri uyu muhamagaro mushya wo gukora cyane, Miss Vanessa yagize ati “Ndi gukora bitewe n’uko mu mwaka namaranye na Putin, yari umuntu ufuha, utifuza kumbona hari ibyo ndi gukora! Yashakaga ko nguma mu rugo cyangwa iwacu. Gutandukana na we byatumye numva nshatse kongera kwitabira umurimo.”

Ikindi Miss Vanessa yakomojeho ni agahinda yatewe n’amashusho y’urukozasoni yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bayashyiraho bakongeramo n’amafoto ye.

Ati “Hari igihe twirengagiza ariko turi abantu, dufite umutima! Hari amashusho y’urukozasoni yasohotse bashyiraho amafoto yanjye kugira ngo bumvishe abantu ko ari njye urimo […] ariko icyambabaje si ababishyizeho ahubwo nababajwe n’abantu bajya kubireba ntibashishoze ngo barebe ko atari njye.”

Miss Vanessa ufite ’tatouage" mu gituza yanditsemo amagambo ya Zaburi 35. Avuga ko yiyanditseho uyu murongo biturutse ku isengesho umubyeyi we yakundaga kwifashisha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Vanessa avuga ko uburyo umubyeyi we yamusobanuriye ko uyu murongo wamufashije byatumye awukunda ahitamo kuwiyandika mu gatuza.

Uwase Raissa Vanessa yabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Yinjiye muri iri rushanwa ari uwa mbere mu bahagarariye Umujyi wa Kigali
Miss Vanessa yahishuye ko ku munsi wa nyuma wa Miss Rwanda yari yamaze kwakira ko atakwegukana ikamba ku bw'ibibazo yari afitanye n'umwe mu baterankunga bakuru
Miss Vanessa yahishuye ko yiyunze na Olivis batandukanye batukanye bakandagazanya ku mbuga nkoranyambaga
Kunanirwa kwihanganira ingeso zimwe na zimwe za Putin byatumye, Vanessa ashyira akadomo ku rukundo rwe n'uyu mushoramari
Miss Vanessa yahishuye ko Zaburi 35 yiyanditse mu gatuza, ari umurongo nyina yakundaga kwifashisha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Nyuma y'imyaka myinshi, Miss Vanessa yahishuye ko afite indwara ya ‘Bipolar disorder’, ari nayo yari igiye gutuma yiyahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .