Miss Uwase Vanessa yakije umuriro mu gihiriri cy’abibasiye Habiba azira Icyongereza cye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yanze kurya umunwa anenga mugenzi we Ingabire Habiba wahawe urw’amenyo na bamwe bamuziza Icyongereza cye.

Uwase Vanessa amaze iminsi agaragaza kutifata mu kujora abakobwa bagenzi baserukira igihugu mu marushanwa y’ubwiza . Yari aherutse kwibasira Miss ‘Igisabo’ wanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi bakobwa akiyerekana yambaye ikanzu igera ku birenge muri Miss Earth.

Mu mpera z’iki cyumweru Ingabire Habiba waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational yaviriweho inda imwe n’abiyizera mu kuvuga neza Icyongereza nyuma y’uko yashyize video ngufi kuri Instagram avuga ururimi rwa Shakespeare mu buryo bwateje impaka.

Miss Uwase Vanessa ari mu bafite izina rikomeye wanze kuruma umunwa anenga yivuye inyuma Habiba ndetse amugira inama ko “Muri Miss Supranational yakoresha Ikinyarwanda agashaka umusemuzi kugira ngo ubutumwa bwe bwumvikane.”

Mu butumwa Uwase Vanessa yacishije ku rubuga rwa Snapchat yateruye agira ati “Habiba nshuti yanjye, ndagusabye ku bw’urukundo koresha Ikinyarwanda mu irushanwa ubundi ushake usemurira abakurikiranye irushanwa. Ibyo nubikora, ndakurahiye ikamba uzaritahana.”

Yongeyeho ati “Ariko nukoresha Icyongereza nk’icyo numvise muri video washyize hanze nkubwije ukuri bizamera nka bya bindi[yashakaga kuvuga ibyamubayeho mu majonjora ya Miss Rwanda ubwo yangiwe gukomeza agatuka umukemurampaka].”

“Habiba ni mwiza kandi afite ikimero. Amaboko ndayamanitse, ariko namwe nimurebe video ye, nimumara kureba Instagram ye nizeye ko namwe mutekereza nkanjye ‘ni ukuri nimureke ashake umusemuzi muri Miss Supranational. Ndakeka ibi ubyakira nk’inama wabyanga wabyemera.”

Miss Uwase Vanessa arangwa no kutarya indimi mu kunenga ibitagenda mu marushanwa y'ubwiza

Ingabire Habiba si ubwa mbere yibasiwe aryozwa imivugire cyangwa imyandikire y’Icyongereza. Bijya gutangira mu majonjora ya Miss Rwanda 2017 yabuze itike nyuma y’uko yananiwe kwemeza abagize akanama nkemurampaka ari nabwo yafashe umwe muri bo aramutuka aramwandagaza.

Ubwo yatangazwaga ko ari we ugomba kuzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational yahise yandika kuri Instagram ko ashimishijwe by’ikirenga n’itike yahawe.

Mu gusoza ubutumwa bwe, ikaramu ya Habiba ishobora kuba yanyereye yandika ati ‘mfite amashyushyu yo kuzajya muri Porand[aho kwandika Poland]’. Ibi byatumye bamwe bamuha urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’abahise batangira gushidikanya ku bumenyi afite.

Icyo giheIngabire Habiba yahise avuga ko ‘uwanditse icyo Cyongereza atari we’gusa kuri iyi nshuro yibasiwe hashingiwe kuri Video.

Miss Uwase Vanessa yabicishije kuri Snapchat anenga Habiba

Ingabire Habiba yaherukaga kwibasirwa aryozwa kwandika nabi izina ry'igihugu yagiyemo
Habiba waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational yasoje icyumweru ahabwa urw'amenyo
Uyu mukobwa yagiriwe inama yo gukoresha Ikinyarwanda agashaka umusemuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza