00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Uwase Sangwa Odile yasoje amasomo ya kaminuza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2021 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, ari mu basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ishoramari (UTB).

Uyu mukobwa yari yamuritse igitabo cye ku wa 21 Mata 2021. Igitabo cye cyavugaga ku buryo imikorere y’Inzu Ndangamurage ihindura ubuzima bw’abaturage. Yigaga ibyerekeye Ubukerarugendo [Tourism and Travel Management] .

Miss Sangwa Odile mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yari yambaye nimero 16 yabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri. Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri kamba.

Yiyamamaje afite umushinga wa ‘Tubarerere mu miryango’ wari ugamije gufasha abana b’impfubyi muri rusange.

Uwase Sangwa Odile yari yatoranyijwe guserukira u Rwanda muri Miss University Africa 2019, ariko ntibyakunze kuko iri rushanwa ryagiye risubikwa bya hato na hato.

Uwase witabiriye Miss Rwanda 2019 yasoje amasomo ye ya kaminuza
Uwase Sangwa Odile yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019
Uyu mukobwa yasoje amasomo ye mu by'ubukerarugendo
Muri Mata 2021 nibwo yari yamuritse igitabo yanditse
Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .