00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Umuratwa yiyemeje gutanga umusanzu mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Kamena 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Kate Anitha uheruka kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, asimbuye Umunyana Shanitah wari urifite kuva mu 2019, yatangiye urugamba rwo kurwanya imirire mibi mu bana.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wahawe insanganyamatsiko igira iti "Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana", Umuratwa yahisemo gutanga umusanzu mu gukomeza gufasha abana kugira imikurire myiza.

Aheruka mu Murenge wa Kigali ahabaye igikorwa cyo gupima abana mu masibo ngo harebwe imikurire yabo uko ihagaze.

Umuratwa Anitha Kate ari kumwe na Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020, bifatanyije n’ababyeyi bafite abana bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Habayeho gupima imikurire y’abana mu masibo, hanatanzwe ikiganiro kivuga uko isibo ari igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, ibiganiro ku burenganzira bw’umwana n’imirire iboneye cyatanzwe na Umuratwa Anitha.

Ababyeyi baganirijwe ku ruhare rwabo mu mikurire myiza y’abana aho bashishikarijwe gushyigikira ishuri mboneza mikurire ku bufatanye n’ababyeyi bagize Umudugudu cyatanzwe na Miss Irasubiza Alliance.

Nyuma y’ibiganiro abana n’ababyeyi bahawe indyo yuzuye banahabwa impano y’ifu ya Sosoma, ibilo 25 kuri buri muryango mu miryango 30 n’ibikoresho by’ishuri.

Umuratwa wiyemeje gukurikirana iyo miryango by’umwihariko yabwiye IGIHE ko yatekereje iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abantu bafite ibibazo no kubereka ko badakwiriye kwiheba kuko hari ababari hafi.

Ati “Ni igikorwa nifuza ko nakomeza simbe ngikoze ubu gusa kuko hari umusanzu munini byatanga muri sosiyete Nyarwanda.”

Umuratwa ari mu myiteguro yo kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International izatangira tariki 5 kugeza kuri 21 Kanama uko aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Anntonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritegeze riba.

Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira bakaba bagera kuri 38 barimo Umuratwa.

Habayeho igikorwa cyo gupima imikurire y’abana
Aba bakobwa batanze impano y'ifu y'igikoma ku miryango 30
Ababyeyi baganirijwe ku ruhare rwabo mu mikurire myiza y'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .