00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational: Umuratwa yabuze amahirwe mu kwerekana impano no kumurika imideli

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kanama 2021 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International iri kubera muri Pologne ku nshuro ya 12, yabuze amahirwe mu byiciro bibiri byahatanirwaga birimo icy’umukobwa uhiga abandi mu mpano[ Miss Talent] ndetse n’icy’uhiga bagenzi be mu kumurika imideli ku mugabane we [Supra Top Model].

Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.Mu kwiyerekana mu by’imideli habanje abakobwa bo muri Afurika , hakurikiraho abo mu bihugu bya Amerika, ibihugu bya Aziya, abo mu birwa bya Caraïbes, ndetse n’abo ku mugane w’u Burayi.

Muri Afurika, Namibia na Sudani y’Epfo nibo begukanye umwanya wa mbere n’u wa kabiri muri iki cyiciro. Muri Amerika Umunya- Panama yabaye uwa mbere mu gihe yaguwe mu ntege n’uwo muri Brésil.

Muri Aziya umukobwa wabaye uwa mbere ni uwo muri Phillipines n’uwo mu Bushinwa. Mu birwa bya Caraïbes uwo muri Trinidad & Tobago yabaye uwa mbere naho uwa kabiri aba uwo Puerto Rico.

Mu Burayi ari naho hari abakobwa benshi bitabiriye iri rushanwa, hatsinze batatu barimo uwo mu Bugereki, Bubiligi ndetse na Albania.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gutoranya umukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano (Miss Talent) muri batanu bari bageze mu cyiciro cya nyuma. Hahatanye abarimo umukobwa wo muri Thailand waririmbye anacuranga piano, uwo muri Trinidad na Tobago na Ghana baririmbye, umukobwa wo muri Amerika na El Salavador babyinnye. Umukobwa wo muri Ghana ni we wegukanye umwanya wa mbere.

Nyuma abakobwa bari batsinze muri Top Model ku buri mugabane bagarutse ku rubyiniro, barahangana havamo umwe umwe wahize abandi.

Ku mugabane wa Afurika, umukobwa wo muri Afurika yabaye uwo muri Sudani y’Epfo, muri Amerika yabaye umunya-Panama, muri Aziya uwabaye uwa mbere muri iki cyiciro yabaye uwo mu Bushinwa mu gihe, mu birwa bya Caraïbes aba umunya-Puerto Rico mu gihe mu Burayi uwahize abandi ari uwo mu Bubiligi.

Buri mukobwa wabaye uwa mbere muri iki cyiciro ku wa 21 Kanama ubwo hazaba hatoranywa Miss Supranational International, yahise akatisha itike yo kuzava mu 57 bahanganye na we akajya muri 24 ba mbere.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Kanama cyo kwiyerekana muri bikini no mu makanzu maremare ndetse no gutangaza umukobwa wabaye Miss Photogenic hose Umuratwa yabuze amahirwe.

Mu minsi ishize yari yaje mu bakomeje kwitwara neza ndetse yagaragaye mu icumi ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance.

Uyu mukobwa yaherukaga kugaragara ku rutonde rw’abakobwa 30 bitwaye neza mu birori bifungura irushanwa rya Miss Supranational International.

Kumutora ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe.

Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n’amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Umuratwa ntabwo yabashije kwitwara neza mu byiciro bahatanyemo kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .