00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational: Uko Umuratwa na bagenzi be bitwaye muri bikini (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kanama 2021 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 amaze iminsi muri Pologne aho yitabiriye Miss Supranational International 2021 riri kubera muri iki gihugu ku nshuro ya 12.

Uyu mukobwa ku wa 17 Kanama 2021 na bagenzi be 57 bigaragaje mu cyiciro cyo kwambara bikini. Abakobwa bose bari guhatana banyuze imbere y’akanama nkemurampaka bambaye iyi myambaro mu byiciro bibiri.

Habanje icyiciro cyo kwiyerekana muri bikini hakurikiraho icyo kwiyerekana mu makanzu maremare.

Iri rushanwa Umuratwa yitabiriye riri kubera muri Pologne. Mu minsi ishize yaje mu bakomeje kwitwara neza ndetse yagaragaye mu 10 ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance.

Uyu mukobwa yaherukaga kugaragara ku rutonde rw’abakobwa 30 bitwaye neza mu birori bifungura irushanwa rya Miss Supranational International ku nshuro ya 12.

Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe.

Mu byiciro biheruka ntabwo yitwaye neza cyane ko mu cyiciro cyo Miss Photogenic yakubiswe inshuro na Louise-Marie Losfeld wo mu Bubiligi, ndetse ntabwo yagize amahirwe yo kwitwara neza muri Miss Talent aho Umunya-Ghana yegukanye umwanya wa mbere no muri Supra Top Model cyane ko ikamba ryatwawe muri iki cyiciro n’umukobwa wo muri Sudani y’Epfo.

Miss Supranational International yatangiye ku wa 5 Kanama izasozwa ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Amelia Michael Sky wo muri Sudani y'Epfo
Bahamas ihagarariwe na Nyisha Tilus
D sa Dungal ahagarariye Iceland
Dana Tomuta wo muri Espagne
Deise Ben cio uhagarariye Br sil muri iri rushanwa
Denisse Nicolle Ligpitan wo mu Budage
Dindi Pajares ahagarariye Philippines
Edosy Grego wo muri Guadeloupe
Emiri Shimizu uhagarariye Ubuyapani muri iri rushanwa ubwo yiyerekanaga mu mwambaro wa bikini
Eoanna Constanza wo muri Dominican Republic
Farisha Tjin Asjoe uhagarariye Suriname
Felicia Ally Inayah wo muri Guyana
Hyesoo Jeon wo muri Korea
Ina Kollset uhagarariye Norv ge muri iri rushanwa
Jacqueline Rybak uhagarariye Suede muri iri rushanwa ari mu mwambaro wa bikini
Jamaica ihagarariwe na Lawnda Shantell Jackson Aha nawe yari ari kwiyerekana mu mwambaro wa bikini
Jenelle Thongs ahagarariye Trinidad Tobago
Jessica Marie Hopper wo muri Ireland
Judith Brumant Lachoua uhagarariye u Bufaransa
Linda Sibri n wo muri El Salvador
Louise Marie Losfeld wo mu Bubiligi wabaye igisonga cya kabiri muri icyo gihugu akaba na Miss Supranational uyu mwaka ari mu bahabwa amahirwe kubera uko agenda yitwara muri iri rushanwa
Macarena Guti rrez uhagarariye Chile muri iri rushanwa
Malta ihagarariwe na Shailey Micallef
Melina Maria Miliou uhagarariye u Bugiriki muri iri rushanwa
Michela Ciornea uhagarariye Romanie muri iri rushanwa
Nadini Machado uhagarariye Portugal
Namibia ihagarariwe na Chanique Rabe
Natalia Balicka uhagarariye Pologne muri iri rushanwa
Nigeria ihagarariwe na Akeelah Sabiqoh Aminu
Palmira Ruiz wo muri Mexique
Paloma Del Puerto wo muri Paraguay
Pascale B lony wo muri Haiti mu mwambaro wa bikini
Phidelia Mutunga wa Kenya
Puerto Rico ihagarariwe na Karla Guilf Acevedo
Queenie Benjarat uhagarariye Thailand muri iri rushanwa
Ramatulai Jarata Wurie uhagarariye Sierra Leone
Sasha Lombardi uhagarariye Canada
Shimal Kanaujiya ahagarariye Nepal
Shivali Patel uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iri rushanwa
Sophie Marie Dunning w u Bwongereza
Swelia Da Silva Antonio wo mu Buholandi
Umuhindekazi Aavriti Choudhary mu mwambaro wa bikini
Umunya Bolivia Luz Claros Gallardo ari mu bari guhatanira iri kamba
Umunya Ecuador Justeen Cruz mu mwambaro wa bikini
Umunya Panama Darelys Santos mu mwambaro wa bikini
Umunya Slovakia Kristina Viglaska mu mwambaro wa bikini
Umunya Albania Ines Kasemi nawe yitabiriue iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 12
Umunya Colombia Valentina Aldana Dorado nawe ari guhatana muri iri rushanwa
Umunya Repubulika ya Czech Angelika Kostyshynov
Umuratwa Kate Anitha uhagarariye u Rwanda ni uku yaserutse
Umurusiyakazi Angelina Gorbunova yiyerekanye muri bikini
Umushinwakazi Alice Li
Venezuela ihagarariwe na Valentina S nchez
Vilma Halme ahagarariye Finland muri iri rushanwa

Amafoto: Missosology


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .