Miss Supranational: Munyaneza wari guserukira u Rwanda yahagaritswe nyuma y’ifoto yambaye ikariso

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2018 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Djazira Munyaneza wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, yahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse.

Amakuru yo guhagarika uyu mukobwa yakwirakwiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho Dr. Yvonne Uwamahoro uhitamo umukobwa uhagararira u Rwanda yandikiye uyu mukobwa ubutumwa amumenyesha ko kubera kwitwara nabi yambuwe umwanya yari yahawe.

Munyaneza Djazira yandikiwe ko kimwe mu biranga nyampinga ari ukuba afite indangagaciro z’umuco nyarwanda no kubera icyitegererezo urubyiruko, urenze kuri ibi nk’uko uyu mukobwa yabigenje akaba aba agomba guhagarikwa ntahagararire u Rwanda.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amafoto y’uyu mukobwa yambaye ikariso yikinze amaboko ku mabere.

Aya mafoto yavugishije benshi ndetse bikaba bikekwa ko yaba ari imwe mu mpamvu zitumye yamburwa umwanya wo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, n’ubwo abamutoranyije batashimye ko hatangazwa impamvu yahagaritswe.

Uyu mwaka nta wundi mukobwa uzatoranywa guhagararira u Rwanda.

Mu ntangiro za Nzeri nibwo Munyaneza yatangajwe nk’uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018.

Muri Nyakanga nabwo hari undi mukobwa watoranyijwe aza kwangirwa n’umuryango we kwitabira irushanwa rya Miss Supranational kubera ko ribamo icyiciro cyo kwiyerekana umukobwa yambaye bikini.

Muri uko kwezi undi witwa Akimana Fanny yari yijejwe ko azahagararira u Rwanda muri iri rushanwa birangira Dr. Uwamahoro Yvonne amwambuye umwanya.

Munyaneza yari agiye guhagararira u Rwanda nyuma ya Ingabire Habiba uheruka muri iri rushanwa mu 2017 ntabashe kuza mu bakobwa 25 ba mbere.

Miss Supranational 2018 azambikwa ikamba mu birori bizaba ku wa 7 Ukuboza muri Pologne, ibi birori bizahuzwa n’ibyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iri rushanwa rimaze.

Munyaneza Djazira aherutse gukwirakwiza amafoto yambaye ikariso gusa
Uburyo uyu mukobwa yifotoza, bishobora kuba biri mu bitumye yamburwa uyu mwanya
Munyaneza wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018
Djazira Munyaneza yari kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018
Akimana Fanny nawe muri Nyakanga yari yabwiwe ko azahagararira u Rwanda biza kurangira yambuwe umwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza