00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Spranational: Umuratwa Anitha uhagarariye u Rwanda yaje mu bakobwa 10 b’abasirimukazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Kanama 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 uri muri Pologne aho yitabiriye Miss Supranational International 2021, yagaragaye mu bakobwa 10 b’abasirimukazi bari muri iri rushanwa.

Iri rushanwa riri kubera muri Pologne; uyu mukobwa ni umwe mu bari kurihatanira. Yaje mu bakomeje kwitwara neza ndetse yagaragaye mu 10 ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance cyangwa umukobwa witwaye neza mu bagaragara nk’abasirimukazi.

Yabwiye IGIHE ko ari ishema no ku gihugu kandi akaba ari ibintu agiye gukomeza. Ikintu agiye gukomeza gushyira imbere ari ugukora ukora uko ashoboye akamenyekanisha u Rwanda mu buryo ubwo aribwo bwose.

Uyu mukobwa yaherukaga kugaragara ku rutonde rw’abakobwa 30 bitwaye neza mu birori bifungura irushanwa rya Miss Supranational International ku nshuro ya 12.

Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n’amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Gutora bihera ku majwi 10 kugera ku 1000. Ijwi rimwe rigura € 0.11; ni ikiguzi cyishyurwa hifashishijwe Credit card cyangwa Debit card. Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y’uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho ryahurije hamwe abakobwa barenga 60. Umuratwa Kate ari mu itsinda rya karindwi aho ahatanye n’abakobwa bahagarariye Namibia, Ghana, Romania, Suède, Philippines, u Bwongereza na Thailand.

Miss Supranational International yatangiye ku wa 5 Kanama izasozwa ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

Umuratwa ni umwe mu bakobwa bakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa
Umuratwa yaje mu bakobwa 10 bagaragaza ubusirimu muri iri rushanwa
Umuratwa Anitha ni we wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021
Umuratwa yagaragaye mu 10 ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .