Miss Shimwa Guelda agiye kwinjira mu muziki by’umwuga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda ya 2017, yatangiye gukabya inzozi zo kuririmba yakuranye, yifuza kuba umuhanzi ’wibutsa Abanyarwanda ko n’abato bakora umuziki gakondo.’

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye muri 2016 mu ishami ry’ubumenyi bw’Amateka, Ubukungu, n’Ubuvanganzo (History, Economics & Literature), avuga ko mu buzima busanzwe yakuze akunda cyane ibijyanye no kwandika imivugo, ibitabo, indirimbo n’ibindi byose bigendana n’ubuvanganzo.

Miss Shimwa Guelda yabwiye IGIHE ko ateganya gutangira kubyaza umusaruro impano yo kuririmba yagaragaje bwa mbere mu mwiherero w’abahataniye kuba Miss Rwanda, aherutse kongera kwigaragaza mu gitaramo cyo kumurika album ya Charly na Nina aririmbira abacyitabiriye.

Yagize ati "Nabitekerejeho kera, maze igihe mbitekereza guhera mu mwaka ushize ariko numva ko igihe cyari kigezo cyo kugira ngo mbitangire kuko ari bwo mbona ko hari uburyo bwo kuba nabikora neza. Umuntu ntabwo atekereza ibintu ngo ahite abijyamo gutyo gusa, uba ugomba kumenya amakuru atandukanye kuri byo, ukamenya ngo ese naca mu yihe nzira kugira ngo ibintu ubigereho. Ni byo nabanje kugira ngo mbashe kumenya uko nabigenza neza."

Yongeyeho ati "Nk’abandi bantu batandukanye nanjye ibyo kuririmba nabitangiriye muri korali, nkiri muto, kumwe umuntu atangira aririmba akiga amajwi. Nageze igihe mbivamo ariko ikintu uba ukunda ntabwo kikuvamo ugenda wiga indirimbo, izo ukunda ukaziririmba, ukazigana. Ni uko no mu mashuri yisumbuye nabikomeje ariko ntabwo nabikoraga nk’ubuhanzi ni uko nabikundaga ariko abantu bagenda bakubwira bati urabizi, urabishoboye bikakuremamo icyizere cy’uko wabikora gutyo."

Miss Shimwa Guelda uvuga ko yatangiye kuririmba muri korali y’abato afite imyaka itandatu, avuga ko nubwo yamaze gufata umwanzuro wo gutangira kuririmba nk’umwuga nta ndirimbo arakora ye bwite mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko akaba abiteganya mu gihe cya vuba nubwo atarabasha gutangaza abo bazakorana.

Yavuze ko mu buhanzi bwe azajya akora injyana ihuza n’umuco gakondo w’u Rwanda, ibyo abona ko bizuzuzanya n’inshingano yahawe zo kumenyekanisha umuco.

Shimwa Guelda yavuze ko agiye kwinjira mu muziki by’umwuga

Yagize ati "Muri aka kanya ndareba cyane ku muziki gakondo, nk’undi munyarwanda wese nifuza ko ibyacu byatera imbere inganzo yacu ikubahwa tukayikundisha abacu ndetse n’abandi. Kuba ngiye kuwukora ntabwo bifite aho bihurira no kuba ndi Nyampinga w’Umurage kuko nabitekereje ntaramuba ariko bishobora kuzuzanya."

Yakomeje agira ati "Hari icyo bishobora kumfasha mu bijyanye no guteza imbere umuco n’umurage w’u Rwanda, byanze bikunze biruzuzanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda ya 2017, yaherukaga gutumirwa kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Global azabera ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Miss Shimwa Guelda aheruka kuririmba mu gitaramo cya Charly&Nina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza