Kwamamaza

Miss Sandra Teta yajyanwe muri Polisi ashinjwa kurigisa inzoga za miliyoni zirenga eshanu

Yanditswe kuya 1-10-2016 saa 09:53' na IGIHE


Ikompanyi icuruza inzoga zikomeye yitwa STS Trade yareze Miss Sandra Teta muri Polisi y’u Rwanda, iramushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri STS Trade, Anthony J. Kateeba yabwiye IGIHE ko Sandra Teta ajya gutegura ibirori bya ‘Teta All Red Party’ yaje gusaba inkunga mu ikompanyi yabo barayimwemerera ariko bagirana amasezerano ko ‘mu byo bagombaga kumuha harimo n’inzoga yagombaga gucuruza akabasubiza amafaranga y’ikiranguzo we akajyana inyungu’ ariko ngo yabirenzeho ntiyabasubiza n’icupa na rimwe.

Yagize ati “Mu byo twari twemereye Teta harimo kumwishyurira band, uwagombaga gufata amafoto na video, ibyo kunywa biha ikaze abafana, twanamwemereye inzoga za miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana, izi ntabwo twazimuhaye nk’inkunga, twemeranyije ko agomba kuzicuruza akajyana inyungu akadusubiza amafaranga y’ikiranguzo.”

Yongeraho ati “Nta kigo cyaguha inkunga y’inzoga zingana gutyo ngo uzijyane, we yarazigumanye yitwaje ko twazimuhaye ni nako avuga ariko arabeshya.”

Ibirori bya ‘Teta All Red Party’ byagombaga kubera kuri Ubumwe Grand Hotel ku itariki ya 24 Nzeri 2016 ariko byaje gusubikwa uwo munsi habura amasaha make ngo bitangire. Mu gusubika ibirori, Sandra Teta yanditse kuri Instagram ko ‘byasubitswe ku mpamvu atari yiteguye’. Yahise avuga ko byimuriwe kuwa 1 Ukwakira 2016 ndetse ko aho bizabera hatahindutse.

Anthony Kateeba yabwiye IGIHE ko ibirori bikimara gusubikwa ngo basabye Sandra Teta ko yabasubiza inzoga bakazicuruza uko bisanzwe bakazamuha izindi ku munsi yimuriyeho ibirori undi arabyanga.

Ati “Yadusabye ko twakomeza kuba abaterankunga be turabyemera ariko tumusaba kudusubiza inzoga zacu kugira ngo tuzicuruze uko bisanzwe hanyuma tuzamuhe izindi ku munsi w’igitaramo.”

“Inzoga yazigwatirije mu kabari kamuhaye inguzanyo”

Arongera ati “Miss Teta ntiyabyubahirije, ntiyazidusubije. Twagerageje kuganira na we biranga, yahoraga adukwepa […] yaje kuvuga ko ngo izo nzoga zifite agaciro ka miliyoni 20[uzicuruje atari ku kiranguzo] ngo zari inkunga.”

Uyu muyobozi yavuze ko icyatumye bajyana ikirego mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha ngo ni uko ‘bavumbuye ko Sandra Teta yagwatirije izi nzoga ku mucuruzi w’akabari kitwa Sun City i Nyamirambo kugira ngo amugurize 1,500,000frw yo kwishyura hotel Ubumwe Grand igomba kuberamo iki gitaramo’.

Ati “Nta kuntu tutari gutanga ikirego, yanze kudusubiza ibicuruzwa byacu, nyuma nibwo twamenye ko inzoga yazihaye nyir’akabari kitwa Sun City i Nyamirambo kugira ngo yemere kumuguriza miliyoni n’igice yo kwishyura sale, nta mafaranga yari afite yo kubikora.”

IGIHE ifite kopi y’ikirego iyi kompanyi yashyikirije polisi isaba ko Sandra Teta yaboneka akishyura ibyo yahawe. Ati “Ikirego twaragitanze, ubu Polisi iri kumushakisha, icyo twifuza ni uguhabwa ubutabera, ikindi tugasaba ko abantu bose bamenya ko kompanyi yacu itari mu gikorwa Sandra Teta yateguye, twitandukanyije na we.”

Inkunga bampaye ubwo ni iyihe?

Miss Sandra Teta yemereye IGIHE ko izi nzoga yazihawe ariko akavuga ko mu byo yasezeranye n’iyi kompanyi hatarimo ko agomba kuzabasubiza inzoga cyangwa amafaranga uko yaba angana kose.

Ati “Umva nkubwire, njyewe bampaye inkunga, mu byo banyemereye harimo kwishyura band icuranga, gutanga ibinyobwa by’ubuntu biha ikaze abafana no kwishyura amafoto n’ufata video ndetse n’inzoga.”

Yongeraho ati “Nonese ni gute bavuga ko banteye inkunga, kwishyura amafoto na video ntimuzi amafaranga bisaba, band yishyurwa angahe se? Ubwo se iyo yaba ari inkunga, njyewe bampaye inkunga irimo n’inzoga, ibindi byabaye ni amakosa yabo.”

Sandra Teta yavuze ko nta kabuza ibirori bye bigomba kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ngo ntatewe impungenge no kuba batanze ikirego muri Polisi kuko yizeye ko hazakoreshwa ukuri mu gukemura impaka.

Miss Sandra Teta avuga ko ntacyo yishinja

Uyu mukobwa kandi yoherereje IGIHE uruhererekane rw’ubutumwa bwo kuri WhatsApp ubwo yaganiraga n’abayobozi ba kompanyi STS Trade abibutsa ibyo bamwemereye birimo n’izi nzoga zitwa ‘Poliakov Vodka’, babiri muri bo bamusubiza mu buryo busa n’ubwemeza.

Ku ruhande rwabo na bo bahaye IGIHE ibindi biganiro byasobanuraga birambuye inkunga bahaye Sandra Teta bamwibutsa umubare w’amacupa ashaka kuzacuruza mu birori bye.

Umuyobozi w’akabari ka Sun City, Seka Lee Emmanuel yemereye IGIHE ko izo nzoga azifite ndetse ko yiteguye kuzazisubiza Sandra Teta namara kumwishyura inguzanyo y’amafaranga yamuhaye.

Ikompanyi icuruza inzoga yitwa 'Poliakoc Vodka' yareze Sandra Teta muri Polisi

Inkuru wasoma: Sandra Teta yongeye gutegura ibirori bizitabirwa n’abambaye umutuku


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved