Mu itangazo bashyize hanze kuri iki Cyumweru, ryagiraga riti “Nk’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, duhora twiteguye kwakira inama n’ibitekerezo byubaka. Turabashimira ko mukomeje kuduha ibitekerezo byubaka kuko ni cyo gituma irushanwa rikomeza kwaguka no gutera imbere.”
Rikomeza rivuga ko ibyagaragaye bitagenze neza bijyanye n’umuteguro, bizakosorwa.
Riti “Ibyagaragaye ko bitagenze neza bijyanye n’umuteguro mu gutangaza abakobwa batsinze amajonjora y’ibanze muri Miss Rwanda ya 2021 bizakosorwa ubutaha. Turabashimira ku bitekerezo byiza mukomeza kuduha.”
Iri tangazo ryaje nyuma yaho ku wa 20 Gashyantare 2021, ubwo hatangazwaga abagomba guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda uyu mwaka, mu muteguro wakozwe hari harimo aho bateguye uduseke dupfunduye twubitse ndetse n’umutemeri watwo wubitse.
Ni ibintu bitashimishije benshi bakurikira iri rushanwa bavuze ko ibi bitakabayeho mu muco nyarwanda ndetse by’umwihariko, mu irushanwa nk’iri ryo guhitamo nyampinga w’igihugu.
Uwitwa Nkuranga Alphonse yagize ati “Umutako mwiza, umuteguro mwiza ni ufite igisobanuro. Miss Rwanda mwashatse kutwereka iki mu giseke cyubitse umutemeri wacyo uri iruhande? Mumfashe nsobanukirwe bitaba ari uwateguye yibwira ko harimo agashya. Igiseke cyubitse kiba cyamennye, kirimo ubusa.”
Rutangarwamaboko nawe yavuze ko ibi bintu bitari bikwiriye; ati “Mutumye nongera kuvuga kuri ibi bya Miss Rwanda kandi narabizeyutse. Intabaza iteka irira ku muziro. Ubusanzwe agaseke karenguriza ku ibanga rihishe ry’ubuzima, iby’umutima. Ariko rero ikirangaye cyangwa cyubitse muba mwigaragaje uko muri, ko iby’agaciro byagateshejwe kandi ko ntakirimo.”
Abandi bantu benshi batanze ibitekerezo bavuga ko uyu muteguro utari uboneye ari nabyo byatumye abategura iri rushanwa bisegura.
Ku wa 20 nibwo hatoranyijwe abakobwa 37 bakomeje mu barenga 400 bari biyandikishije muri Miss Rwanda 2021.
Nk'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, duhora twiteguye kwakira inama n'ibitekerezo byubaka. Turabashimira ko mukomeje kuduha ibitekerezo byubaka kuko ni cyo gituma irushanwa rikomeza kwaguka no gutera imbere....[1/2] pic.twitter.com/LHdbVPHfJ5
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) February 21, 2021
Muri analysis yanjye ndabona bisobanuye ko abakonwa bacu Uduseke dushobora kuba twarapfunduwe rugikubita ahubwo ubutaha nibatitonda bazacurika IGISABO cg BAVUNE UMUHETO kdi kizira. https://t.co/Agj75Gcai7
— Bwana Alex 🇷 (@BwanaAlex7) February 21, 2021
Mwitegureko amapfa agiye gutera. https://t.co/dUsGNDJ9YV
— Ben Kakole (@Kakole51606518) February 21, 2021
"Utaraganiriye na Se, ntamenya icyo Sekuru yasize avuze".
Igiseke cyubitse kiba cyamennye. ✍️
Igiseke cyubitse kiba kirimo ubusa. ✍️
Uragahorane Imana y'i Rwanda. 🙏 https://t.co/1YVNNubEMU
— Eric (@ericmaverick250) February 21, 2021
Mutumye nongera kuvuga kuri ibi bya #MissRwanda kd narabizeyutse. Intabaza iteka irira ku Muziro.Ubusanzwe #Agaseke karenguriza ku Ibanga rihishe ry'Ubuzima,Iby'#Umutima. Ariko rero ikirangaye cg/cyubitse muba mwigaragaje uko muri, ko iby'#Agaciro byagateshejwe kd ko NTAKIRIMO. https://t.co/wygBoUAa75
— Muganga RUTANGARWAMABOKO (@RTANGARWMABOKO) February 20, 2021
Ibi ni akumiro rwose!! Irushanwa rya Nyampinga w'Urwanda niba koko ari iry'abanyarwanda, ryakabaye ari irigaragariramo ibya Kinyarwanda kd byasobanurwa. @Bamporikie mudufashe gusobanukirwa ubanza twajwemo n'iby'i Mahanga https://t.co/PbQZMmq8eX
— Mutuyimana Jean (@MutuyimanaJea11) February 21, 2021
Niba ukunda umuco nyarwanda ndetse ukaba ukunda impaka zitari iza ngo turwane, soma ibitekerezo n’impaka biri aha, ubundi uzagaruke gushima! https://t.co/8PJ64cbatq
— Erick Shaba (@erick_shaba) February 20, 2021
Hahhaha njye nabonaga just ari umutako kandi mwiza, urugendo ruracyari rurerure 😀😀😀😀🤭 Rugasa na Bamporiki bafite akazi kandi gakomeye 😀😀😀🙈
— Aissa M. Cyiza (@AissaCyiza) February 20, 2021
Nibaza ko ari innovation muri culture.
Mu kugumana umuco ariko tuwuhuza n'uruzungu, ntagushidikanya ko hari ibizagenda bihinduka.— Emma Claudine (@EmmaClaudine) February 20, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!