Yabivuze nyuma y’amagambo umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa Radiyo na TV 10, wanditse agaragaza ko Miss Rwanda mu 2021 Ingabire Grace ajijutse kandi ari umuhanga.
Ati “Uyu mukobwa arajijutse [Ingabire Grace]. Yize heza kandi ni umuhanga mwitezeho ikosora. Nashaka azanazimye Miss Jolly Mutesi cyangwa se bazakorane dore ko bangana mu myaka.”
Mutesi Jolly yahise asubiza uyu mugabo ko Miss Rwanda atari nk’umupira w’amaguru bisaba ko kugira ngo umwe yigaragaze undi aba yavuye mu kibuga.
Yifashishije urugero rw’abakinnyi b’Amavubi ati “Miss ntabwo ari football ku buryo kugira ngo Omborenga akine bisaba ko Sugira avamo cyangwa Haruna, muri miss twese twakora, tugakoresha umuyoboro umwe ndetse n’igihe kimwe. Icy’ingenzi ni icyo ingaruka nziza bigira.”
Benshi batanze ibitekerezo ku byo uyu mukobwa yavuze bashimye igisubizo cye ndetse bamwe bavuga ko kirimo ikinyabupfura.
Nk’uwitwa @RMethode, ati “Mbona uzi ubwenge cyane, gusubiza udatukanye rwose, ugasubiza byumvikana neza kandi byiza.”
Ingabire Grace wagereranyijwe na Mutesi Jolly yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 ku wa 20 Werurwe 2021, icyo gihe Akaliza Amanda yabaye Igisonga cya Mbere mu gihe Igisonga cya Kabiri ari Umutoni Witness.
Uyu mukobwa niwe nyampinga watowe ari mukuru ugereranyije n’abandi kuko afite imyaka 25 cyane ko nka Miss Jolly yatowe mu 2016 afite imyaka 19 ndetse akaba azuzuza imyaka 25 mu mpera z’uyu mwaka.
Urakoze kim, gusa miss ntabwo ari football kuburyo kugirango omborenga akine bisaba ko sugira avamo cyangwa haruna , muri miss twese twakora ,using the same platform even at the same time,the most important is the impact. https://t.co/a7TqlPY5Xq
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) March 28, 2021
Love u ma miss, kumbe na ka Ruhago urebaho?? Umusaza ntanazi ko uri muri team ifite aho ihurira n'ibikirwa bya nyampinga wacu. https://t.co/UWAWsBtVEH
— NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) March 28, 2021
Oswaki ndibaza yashatse kujora ibikorwa byawe nk'ibikeneye kwaguka. Ubwo nyine yashimye imishinga ye! Ariko rwose uzatwigire undi mushinga utari ubukangurambaga bizarusha ho kuba byiza! https://t.co/2MKrKfm372
— 🇷🇼 k'umutina (@moukhtalgakuba) March 28, 2021
Ubundi iki nicyo bita igisubizo♥️🙌 https://t.co/kpf4oa6FOT
— Be Kind 😎✊ (@Ishimwe71) March 29, 2021
Beb abana batahuye nindero nkuyu musore uhora ashaksha ikibi cyo kuvuga ntibazakwandurize ikirere Twe Turagukunda, tunakunda na miss Mushyashya😘
— FLORENCE INGABIRE (@FLORENCEINGABI1) March 29, 2021
Mbona uzi ubwenge kabisa, gusubiza udatukanye rwose, kdi ugasubiza byumvikana neza kdi byiza.
— Ruzimbana Méthode (@RMethode) March 29, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!