Guhera kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare, kuri Televiziyo y’u Rwanda hatangiye gucaho amashusho y’abakobwa bo mu Ntara y’Iburengerazuba hashakishwa abazahagararira intara zabo muri Miss Rwanda.
Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko umukobwa wese ushaka kwitabira iri rushanwa agomba kwihagararaho.
Yagize ati “Ikintu nabwira umukobwa wese ushaka kuba Miss Rwanda ni ukuba we. Wigirire icyizere uhagarare ku ijambo ryawe, hari abantu baguca intege ariko byose uba ukwiriye.
Yemeza ko atemeranya n’abavuga ko ikamba rya Miss Rwanda yariguze, kuko ari ibintu bidashoboka mu irushanwa. Yanavuze ko aba bakobwa bazahura na benshi babizeza ibitangaza bijyanye no kwegukana kandi bababeshya.
Ati “Ikintu nakwizeza abakobwa ni uko Miss Rwanda adatorwa mbere ahubwo atorwa n’akanama nkemurampaka. Nkanjye ntabwo nari ndi no mu bo abantu batekerezaga ko nzatwara ikamba. Nta muntu n’umwe uzigera agufasha hariya hantu kandi ntibigutere ubwoba, yego buraza ariko uba ugomba guhangana nabwo. Ni ukwirwanaho kandi ukiyizera, ugasenga cyane kandi ukizera Imana.’’
Yavuze ko abakobwa bakwiriye kuzitonda mu gihe baba bahawe amahirwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, kuko byatuma ugira icyizere kirenze urugero bikarangira utsinzwe. Kuri we iri rushanwa rifasha abakobwa mu buryo bukomeye kubona andi mahirwe mu buzima bwa buri munsi.
Yemeza ko kujya muri Miss Rwanda yabyigiyemo byinshi cyane biri kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Ikintu cya mbere nungutse ni ukumenya kubana n’abantu. Gusa, hari igihe uba uteganya ibyiza gusa ariko habamo n’ibibi, rero wiga kubana nabyo. Umushinga wanjye wajemo ibibazo. Umwaka wambereye mubi. Ntabwo nabashije gukora ibintu byose nateganyaga ariko n’ubundi ntabwo nari kubikora mu mwaka umwe kuko ni umushinga munini.’’
Yakomeje ati “Kuri njyewe ikintu kibi cyambayeho, nahuye n’abantu bamvuga ibintu bibi, kuri njyewe rero numva ari ibintu ugomba kwakira mbere ukabyishyiramo ko ugomba kubana nabyo.”
Uyu mukobwa avuga ko abavuga ko nta kintu yakoze atari ko bimeze, kuko hari ibikorwa azi ko yagiye akora.
Nishimwe yatowe ku wa 22 Gashyantare 2020, agaragirwa na Umutesi Denise wabaye Igisonga cya Kabiri ndetse na Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere.
Reba ikiganiro na Miss Nishimwe Naomie




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!