Miss Nimwiza yatangiye gushishikariza urubyiruko rwo muri kaminuza kugana ubuhinzi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Kamena 2019 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Miss Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane yasimbuye, batangiriye ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko rwo muri za kaminuza kugana ubuhinzi bahereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo CAVM, yahoze yitwa ISAE Busogo.

Aba bakobwa babanje kwerekeza mu Rwunge rwa Mutagatifu Paul Rurembo rwo mu Karere ka Nyabihu, aho bakoze akarimu k’igikoni k’iri shuri ryigamo abasaga 1900.

Miss Rwanda wa 2018 Iradukunda Liliane yanagiranye ikiganiro n’aba banyeshuri kigamije kwerekana akamaro k’indyo yuzuye ahuza aka karima k’igikoni kubatswe nk’urugero rwazabafasha nabo bakaba bakubaka iwabo mu ngo.

Nyuma Miss Iradukunda na Nimwiza bahise bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo, CAVM, yahoze yitwa ISAE Busogo akaba ari naho batangiriye ubu bukangurambaga bagiye gukorera mu kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.

Basobanuriye urubyiruko rwiga muri iyi kaminuza akamaro k’ubuhinzi ku iterambere ry’igihugu.

Ku bufatanye n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), aba bakobwa kandi bari mu bukangurambaga bwa Hinga Weze.

Aba banyampinga batoranyije imishinga 15 yerekeye ubuhinzi y’abiga muri iyi kaminuza ikaba igiye gufashwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, babifashijwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi z’urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth in Agriculture Form (RYAF).

Mu ntangiriro za Gicurasi, Nimwiza afatanyije na Iradukunda batangiye ubukangurambaga bwazengurutse mu ntara zitandukanye bashishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi no kurwanya imirire mibi bakora uturima tw’igikoni.

Nimwiza Meghan afatanya n'abanyeshuri bo mu ishuri rya Mutagatifu Paul Rurembo ryo mu karere ka Nyabihu kubaka akarima k'igikoni
Aba bakobwa babanje kwerekeza mu ishuri rya Mutagatifu Paul Rurembo ryo mu Karere ka Nyabihu aho bakoze akarimu k’igikoni k’iri shuri ririmo abasaga 1900 baryigamo
Iradukunda Liliane aganiriza abo mu ishuri rya Mutagatifu Paul Rurembo ryo mu karere ka Nyabihu
Iri shuri rya Mutagatifu Paul Rurembo ryo mu Karere ka Nyabihu ryigamo abanyeshuri abagera ku 1900
Nimwiza Meghan aganiriza abanyeshuri bo mu Rwunge rwa Mutagatifu Paul Rurembo ryo mu karere ka Nyabihu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza