Miss Nimwiza yagaragaje amahirwe ari mu buhinzi akwiye kwitabwaho n’urubyiruko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kamena 2019 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Miss Rwanda wa 2019 Nimwiza Meghan nk’umwe mu rubyiruko rwihebeye ubuhinzi, yitabiriye igikorwa cya ‘Let’s talk coffee’ cyabereye kuri Kigali Serena Hotel cyahurije hamwe abahinzi b’ikawa hirya no hino mu gihugu.

Nimwiza umaze kugaragara nk’umukobwa ukunda ubuhinzi ndetse uharanira akanashishikariza urubyiruko kubujyamo, kuri uyu wa Gatatu yatanze ikiganiro agaragaza amahirwe ari mu buhinzi ndetse anereka ababurimo ko bahisemo neza.

Baganiraga ku nsaganyamatsiko igira iti "Umugore n’urubyiruko mu bushabitsi”.

Atanga ikiganiro yibanze cyane ku kwerekana ko urubyiruko rwinshi nirugana ubuhinzi ntakabuza igihugu kizatera imbere kurushaho cyane ko ubuhinzi bufashe ubukungu bw’igihugu hafi 70% ariko ugasanga abarimo benshi bari mu myaka yo hejuru.

Abazwa n’uwari uyoboye ikiganiro Diane Mpyisi icyaba cyaratumye agana ubuhinzi ndetse n’icyo yumva cyakorwa ngo urubyiruko rwinshi rugane ubuhinzi, yasubije yerekana ko we nk’umukobwa yakuze abona iwabo bakora ubuhinzi ndetse aza no gufata umwanya yiga ku mahirwe arimo.

Yakomeje avuga ko ubuhinzi yasanze bwafasha umuntu mu iterambere gusa agaragaza impungenge z’uko mu myaka iri imbere hashobora kuzabaho ikibazo cy’abakora uyu mwuga.

Akibaza ati ese nibiguma gutya mu myaka 15 igihugu kizaba gihagaze he? byaje gutuma nka buri munyarwanda wese ushaka iterambere rye ndetse n’iry’igihugu muri rusange bitamugora kumva ko yagana ubuhinzi.

Akomeza avuga ko icyo waba warize cyose bitakubuza gukora ibijyanye n’ubuhinzi kandi neza.

Yakomeje agira ati "Mwibaze uko urubyiruko aritwe benshi mu gihugu kandi icyo gihugu kizwi cyane mu kuba gifite ikawa nziza ndetse iri mu byinjiriza igihugu agatubutse, ese mwe murumva uko turi benshi mu mubare atari nako twakabaye turi na benshi mu bushabitsi bwinjiriza igihugu?”

Miss Rwanda mu 2019 yishimiwe na benshi muri iki gikorwa yasabwe gukomeza inzira yatangiye anasabwa kuzasura ibikorwa byinshi birimo iby’aba bahinzi b’ikawa.

‘Let’s Talk Coffee’ ni igikorwa gitegurwa na Sustainable Growers gihuza abahinzi b’ikawa hirya no hino mu gihugu bakungurana ibitekerezo ndetse bakanarebera hamwe byinshi byabateza imbere.

Miss Rwanda mu 2019 yavuye aha yerekeza ku Murindi ahari kubera imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi rigamije kwerekana aho ubuhinzi n’ubworozi bigeze ndetse no kuba batanga amahirwe ku bashaka kwihugura no kwiga ibigezweho binateye imbere bijyanye n’ibyo.

Muri uku kwezi Nimwiza Meghan afite gahunda yo gusubukura gahunda y’ubukangurambaga yatangiye ubwo yamaraga kwambikwa ikamba, kuri iyi nshuro akaba azajya muri za kaminuza zitandukanye.

Miss Rwanda yasuye ibikorwa bitandukanye bikorwa n'urubyiruko
Mu kiganiro yatanze, Nimwiza Meghan yashimangiye ko icyo waba warize cyose kitakubuza gukora ibijyanye n'ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza