00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Muyango Claudine arakuriwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Miss Muyango Claudine ari kwitegura kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sport bamaze igihe bakundana ndetse wamaze no kumwambika impeta y’urukundo.

Gutwita k’uyu mukobwa si inkuru nshya mu matwi y’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare mu Rwanda, ariko ni amakuru yakunze kugirwa ibanga rikomeye.

Uyu mukobwa yakunze kwirinda ko amafoto ye atwite yajya hanze. Hari amakuru IGIHE ifite y’uko mu minsi ishize hari inshuti ye yatahiye ibirori by’isabukuru, uwari wafotoye yasohora amafoto amugaragaza akuriwe undi akamusaba kuyasiba bwangu.

Uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves aho bivugwa ko bamaze imyaka ibiri babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, nubwo uretse impeta Muyango yambitswe muri Gashyantare 2021 nta wundi muhango w’ubukwe barakora.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Mu minsi ishize uwafotoye iyi foto akayishyira hanze yayisibishijwe shishi itabona
Miss Muyango arakuriwe
Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse impeta Miss Muyango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .