Kwamamaza

Miss Mutoni Balbine agiye kuminuza muri Canada

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 10:53' na Hagengimana Philbert


Miss Mutoni Balbine agiye kwerekeza muri Canada aho agiye gukomereza amasomo ya Kaminuza mu Mujyi wa Toronto.

Mutoni Balbine ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016. Byari ku nshuro ya kabiri aza muri iri rushanwa nyuma y’uko muri 2015 yahawe ikamba ry’Igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda.

Asanzwe afite n’ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda, yarihawe muri 2014. Yavutse 1996 afite imyaka 19, areshya na 1.73, agapima ibiro 55.

Miss Balbine yari amaze igihe akora nk’umunyamakuru kuri Radio 10. Yamaze gusezera ku nshuti za hafi n’abantu bo mu muryango we mu gihe habura umunsi umwe ngo ajye i Toronto.

Ati “Ngiye kwiga bisanzwe, ariko ni n’uburyo bwo kurushaho kunoza umushinga wanjye wo kuzafasha abana gukomeza amashuri muri za Kaminuza zaba izo mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga. Urabyumva nawe sinavuga ngo nzafasha umwana kujya kwiga muri Canada kandi nanjye ubwanjye ntarahagera.”

Mutoni Balbine azahaguruka i Kigali kuri uyu wa 19 Kanama 2016 yerekeza muri uwo Mujyi wa Toronto muri Canada, aho agiye gukomereza amashuri ye ya Kaminuza. Ntiyavuze ishuri azigamo n’igihe azamara mu mahanga.

Agiye kuba mu mahanga nyuma y’abandi ba Nyampinga bagiye kwiga hanze barimo Bahati Grace (Miss Rwanda 2009), Mutesi Aurore(Miss Rwanda 2012) na Akiwacu Colombe (Miss Rwanda 2014).

Mutoni Balbine yabaye Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda muri 2014
Mutoni Balbine agiye kwiga muri Canada
Mutoni Balbine yabaye igisonga cya 4 cya Miss Rwanda 2015

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved