Miss Mutesi Jolly yasabye abitabiriye inama y’urubyiruko muri Gabon kwigira ku Rwanda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Miss Mutesi Jolly umaze iminsi yerekeje muri Gabon kwitabira inama ikomeye ihuza urubyiruko rwo mu bihugu binyuranye bya Afurika hagamijwe gushakira icyazanira amahoro umugabane, yasabye abayitabiriye kwigira ku byagezweho n’u Rwanda.

Mutesi Jolly yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017. Yitabiriye inama y’urubyiruko ya ‘Africa Unesco Youth Forum’, yateguwe na Unesco, igamije kwigisha urubyiruko no kurushishikariza gukora icyazana amahoro muri Afurika.

Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, yatanze ikiganiro nk’umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo nama yahurije hamwe abagera kuri 500 akangurira abayitabiriye bo mu bihugu bitandukanye ku mugabane kwigira ku rugero rw’uburyo u Rwanda rwabashije kugarura amahoro ndetse iterambere rikihuta nyuma y’aho ingabo ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabwiye IGIHE ati "Ubutumwa natanze mu nama ni ubujyanye n’amasomo fatizo y’icyo ibindi bihugu bya Afurika byakwigira ku Rwanda mu kugarura amahoro nk’igihugu cyabashije kwihutisha iterambere n’amahoro nyuma y’ingaruka mbi zatewe na Jenoside."

Mbere yo guhaguruka yari yagize ati “Njye natumiwe nk’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya ‘Africa Unesco Youth Forum’ mu Rwanda." Inama yitabiriye ayihuriyemo n’urubyiruko ruturuka mu bihugu byose bya Afurika bikoreramo UNICEF.

Miss Mutesi Jolly yasobanuye ko yahawe inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Africa Unesco Youth Forum’ mu Rwanda nyuma y’uko ubuyobozi bwa Unesco bwanyuzwe n’umusaruro w’ibiganiro yatangije bya ’Intergeneration Dialogue’, bimaze umwaka urenga bihuza urubyiruko.

Ubwo aheruka mu Burayi tariki ya ya 3 Ukwakira 2016, Mutesi Jolly yabonanye n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubumenyi no kubaka ubushobozi muri UNESCO, Prof. Romain Murenzi. Yavuye ku cyicaro cy’uyu muryango mu Mujyi wa Paris yemerewe ubufasha akeneye mu gutanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu nyuma y’isuzumwa rirambuye mu bikubiye mu mishinga ye.

Mutesi Jolly ubwo yaganirizaga abitabiriye Africa Unesco Youth Forum
Miss Mutesi Jolly yasigiye Minisitiri w'Umuco muri Gabon ibikubiye mu ijambo risobanura aho u Rwanda rugeze mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza